IGIHE

Pasiporo y’u Buyapani ku isonga y’izifite agaciro gakomeye ku Isi

2 10-01-2019 - saa 18:20, IGIHE

Raporo ya ‘Henley Passport Index’ igaragaza ibihugu byorohereza abantu kubona pasiporo no gufasha abazifite kwambuka imipaka myinshi bitabasabye Viza, yashyize iy’u Buyapani ku isonga.

Iyi raporo y’Ikigo Henley & Partner ikorwa buri gihembwe, igaragaza uko pasiporo zikurikirana mu gufungurira imiryango abazikoresha mu bindi bihugu.

Ku nshuro ya kabiri bwikurikiranya, u Buyapani bwaje ku mwanya wa mbere mu kugira pasiporo ikomeye ku Isi, kuko uyifite afunguriwe imiryango mu bihugu 190 adatanze viza.

Koreya y’Epfo na Singapore biza ku mwanya wa kabiri kuko pasiporo zabyo uzifite afunguriwe imiryango mu bihugu 189. U Bushinwa bwigiye imbere ugereranyije n’imyaka ibiri kuko bwateye imbere ho imyaka hafi 20, bukava ku wa 85 mu 2017 bukaba buri ku wa 69.

Umuyobozi w’ikigo FutureMap cyo muri Singapore, Parag Khanna, asanga kuba ibihugu byo muri Aziya bikomeye kuza imbere kuri uru rutonde biterwa n’uko ‘byashyize imbere imigenderanire n’ibindi mu buryo bubyara inyungu’.

U Bufaransa n’u Budage buri ku mwanya wa gatatu aho pasiporo yabwo yajya mu bihugu 188 nta viza, Danmark, Finland, u Butaliyani na Suède ku mwanya wa kane n’ibihugu 187.

Umuyobozi wa Henley & Partners, Christian Kalin, avuga ko uru rutonde rugamije kongera imbaraga mu kurwanya ko hari igihugu cyo ku Isi cyabaho cyonyine kitagendwa.

Ati “Muri rusange ni ukumenyekanisha politiki nziza yo gufungurirana imipaka ari byo bigira uruhare mu guteza imbere ubukungu ndetse no guhanga imirimo ku Isi yose.”

Iyi raporo yerekana ko muri Afurika ibihugu bya mbere bifite pasiporo zikomeye ari Seychelles, Afurika y’Epfo, Mauritius, Botswana, Namibia, Lesotho na Swaziland.

Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 84 kuko uyifite afunguriwe imiryango mu bihugu 54 adatanze viza.

Ibihugu bifite pasiporo ziri mu kato ni Palestine na Sudan, Eritrea, Yemen, Pakistan, Somalia, Syria, Afghanistan na Iraq.

Pasiporo y'u Buyapani ku isonga y'izikomeye ku Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dunia 2019-01-11 14:08:27

Nanjye mumbwire nzashake uko njyayo dii!erega izina ryanjye rinyemerera kuzenguruka isi nkayimenya

2
Gakire 2019-01-10 23:17:05

Byari kuba byiza iyo mwari kutubwira ibyo bihugu 54 umunyarwanda ashobora kwinjiramo atasabwe viza. N’uwabimenya wese yagerageza kubitubwira

Kwamamaza