IGIHE

Myanmar: Abaturage babujijwe kujya gukora mu mahanga

0 3-05-2024 - saa 12:38, Rosine Ingabire

Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Myanmar, katangiye kubuza abantu bo muri icyo gihugu kujya gukora akazi mu mahanga, hirindwa ko bahunga inshingano zo kwinjizwa mu gisirikare.

Kuri ubu abasaba kujya gukora akazi hanze y’igihugu ntabwo bari kubyemererwa ndetse iyo serivisi yabaye ihagaze nk’uko itangazo rya Minisiteri ishinzwe umurimo ryabigaragaje kuri uyu wa Kane.

Minisiteri yatangaje ko yabaye ihagarise ibyo kwemerera abantu kujya gukorera mu mahanga, kugira ngo ibone umwana wo ‘gusuzuma neza ubusabe bw’abashaka kugenda n’izindi mpamvu’.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Leta ya Myanmar yashyizeho itegeko risaba abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 35 ndetse n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 27 kujya mu gisirikare, bagakorera ubushake nibura mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iryo tegeko rikimara kujyaho bamwe bahise bagaragaza ubushake bwo kuva mu gihugu bakajya gukorera mu mahanga, aho Le Figaro igaragaza ko ahakorera za ambasade z’ibihugu by’amahanga hirirwaga mirongo miremire y’abashaka kuva mu gihugu.

Ibinyamakuru bivuga ko hari n’abagiye batoroka rwihishwa banyuze muri Thailand.

Muri Myanmar ibijyane no gukora igisirikare kuri bose byagiyeho mu 2010 ariko ntabwo byari byarigeze bishyirwa mu bikorwa.

Igisirikare giherutse gutangaza ko ibihe igihugu kirimo bicyemerera gushyira mu bikorwa iryo tegeko, ndetse ko bibaye ngombwa imyaka ibiri isabwa ishobora kongera ikaba itanu.

Kuva mu 2021 ubwo abasirikare bajyaga ku butegetsi bahiritse Aung San Suu Kyi wari waratowe, igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe. Ibyo bihe bigenda bivugururwa buri mezi atandatu.

Hahise havuka indi mitwe irwanya ubutegetsi ari nayo igisirikare gihanganye nayo cyane cyane igizwe n’abaturage baturuka mu bwoko bwa ba nyamuke muri icyo gihugu.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe umurimo, mu 2020 wagaragazaga ko nibura abanya-Myanmar basaga miliyoni enye bakorera hanze y’igihugu.

Kujya mu gisirikare kubantu bujuje imyaka 18 byagizwe Itegeko muri Myanmar
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza