IGIHE

Mongolia yatanze impamvu ebyiri zatumye idafunga Perezida Putin

0 4-09-2024 - saa 13:52, Jean de Dieu Tuyizere

Leta ya Mongolia yasobanuye ko impamvu itataye muri yombi Perezida Vladimir Putin ari uko ikeneye peteroli n’ingufu z’umuriro w’amashanyarazi kandi ikaba idashaka kugira aho ibogamira ku ntambara ibera muri Ukraine.

Perezida Putin yageze mu murwa mukuru wa Mongolia, Ulaanbaatar, tariki ya 2 Nzeri 2024. Ni uruzinduko yifatanyijemo n’abo muri iki gihugu kwizihiza intsinzi y’urugamba rwabereye muri Khalkhin Gol mu 1939.

Mbere y’uko agerayo, guverinoma ya Ukraine yari yasabye Mongolia kumuta muri yombi, ishingiye ku mpapuro zasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, muri Werurwe 2024, imushinja gukura abana muri Ukraine binyuranyije n’amategeko.

Ubwo Mongolia yangaga kubahiriza iki cyifuzo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yatangaje ko iki gihugu cyabaye umufatanyacyaha wa Perezida Putin ku byaha by’intambara kandi ko bizakigiraho ingaruka.

Umuvugizi wa guverinoma ya Mongolia kuri uyu wa 3 Nzeri 2024 yabwiye ikinyamakuru Politico EU ko 95% bya peteroli igihugu cyabo gikoresha ndetse n’umuriro w’amashanyarazi urenga 20% bituruka mu Burusiya.

Yagize ati “Mongolia ikura ibikomoka kuri peteroli birenga 95% n’umuriro w’amashanyarazi urenga 20% ku muturanyi w’a hafi. Ibi ni ingenzi kugira ngo tubeho, n’abaturage bacu babeho.”

Uyu Muvugizi yibukije ko Mongolia isanzwe igendera kuri dipolomasi yo kutabogama. Ati “Mongolia isanzwe igendera ku ihame ryo kutabogama muri dipolomasi yayo, nk’uko byagaragajwe mu matangazo isohora kugeza uyu munsi.”

Mongolia yasinye amasezerano ayinjiza muri ICC mu 2002. Umunyamategeko wayo ari mu Nteko y’abacamanza b’uru rukiko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.

Perezida Putin yakiriwe neza muri Mongolia, mu gihe Ukraine yifuzaga ko afungwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza