Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubwegure bwe.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (AP) avuga ko uyu mugabo yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024. Ni amakuru yashimangiwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Ruslan Stefanchuk.
Ruslan Stefanchuk yavuze ko ubwegure bwa Kuleba buzasuzumwa ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bazongera guterana.
Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu Minisitiri Kuleba yeguye, gusa hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko ashobora kwirukanwa na Perezida Zelenskykubera kutishimira umusaruro we.
Dmytro Kuleba yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine kuva mu 2020. Yeguye mu gihe hari amakuru avuga ko Perezida Zelensky ashaka gushyiraho guverinoma nshya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!