IGIHE

Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ku babikira batwite bavuye muri Afurika

14 6-11-2019 - saa 09:28, Evariste Nsengimana

Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ridasanzwe, ku babikira babiri b’Abanya-Afurika ariko bakoreraga umurimo w’Imana mu Butaliyani baheruka gukorera urugendo rw’ivugabutumwa muri Afurika, bagasubirayo batwite.

Ubusanzwe iyo umukobwa agiye kuba umubikira muri Kiliziya Gatolika agira indahiro yemerera Imana n’abantu ko mu buzima bwe atazigera akora imibonano mpuzabitsina.

Aba babikira babiri bakoreraga mu Mujyi wa Sicily mu Butaliyani bivugwa ko ubwo bakoreraga urugendo rw’ivugabutumwa muri Afurika bakoze imibonano mpuzabitsina, bagaterwa inda.

Umwe w’imyaka 34 bivugwa ko byamenyekanye ko atwite ubwo yajyaga kwisuzumisha ku bitaro avuga ko aribwa mu gifu, akoherezwa ku bitaro byo mu mujyi wa Palermo bikaba aribyo byemeza ko atwite.

Nyuma yo kuvumbura ko atwite, yahise ahagarikwa, ahabwa ikiruhuko cyo kujya kwita ku mwana we mu gihugu avukamo kitatangajwe.

Mugenzi we wari n’umuyobozi w’Ababikira nawe nyuma yo gusanga atwite inda y’Ukwezi kumwe, yoherejwe mu gihugu avukamo cya Madagascar ngo ajye kwita ku mwana atwite.

Umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Butaliayani yabwiye The Sun ko “Iperereza ryatangijwe kuko bose barenze ku mategeko agenga isezerano ry’ababikira ritabemerera gukora imibonano mpuzabitsina ariko bahagaritswe ngo bite ku bana batwite kuko imibereho yabo ariyo ifite agaciro.”

Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ku babikira batwite nyuma y’urugendo rw’ivugabutumwa bagiriye muri Afurika

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
erneste nshimyumuremyi 2019-11-14 03:15:33

Semafara you are right, iteka iyo umuntu ashatse kwerekana ko Imana yaba yaribeshye mubyo yashyizeho bigomba kugenga imibereho ya muntu,akayihinyuza, bitinde bitebuke ibikurikira bigaragaza ko guhindura ibyo Imana yategetse bigira ingaruka mbi. mu gitabo cy’abaheburayo 13:4 haranditse ngo gushyingiranwa kubahwe na bose kandi kuryamana kw’abashyingiranwe kwe kugira ikikwanduza kuko Imana izaciraho iteka abamaraya n’abasambanyi. Imana yaremye umuntu ni nayo izi amakene ye bitewe n’imiremerwe ye. kubw’ibyo yarizi ko mu mikurire ya muntu hari ikigero kubw’imihindagurikjire y’umubiri we azakenera kororoka, imuteganiriza gushyingirwa kandi irabitegeka kugira ngo bimurinde ubusambanyi. ubutegetsi bw’idini bw’idini bwishyiriye hejuru kurwanya iyo gahunda nziza bubeshya abantu ko kwiyegurira Imana ari ukudashyingirwa. rero abo bantu ba Nyagasani ni inzirakarengane kuko baguye mu mutego watewe no kunbyuranya na gahunda yashyizweho n’Imana. Biblia iti: abayoboye aba bantu barabayobya kandi abo bayoboye bararimbuka. Yesaya 9:15

2
Muhayimana Aphrodis 2019-11-07 05:31:28

Ariko nabo barakabya kukise abapadiri bateye indabo batabahagarika harya no ntibaba barasezeranye kutazakora imibonano abo babikira babigeze ho gusa bapfe kubaha kurufranga kuko imyaka bamaze bakorera imiryango babagamo yarinjizaga ntababacyure gutyo

3
Ernest 2019-11-07 01:29:26

Nyine byabananiye, ntawe udacumura, Ari hano ku isi, baneshejwe kurugamba, birahagije rero, kujya kwita kubana babo, ahubwo, tubasabire ntibate ukwemera, kwabo ndetse no kwiyunga n’Imana ko bateshutse ku isezerano, ni Nyirimpuhwe arabakira !

4
Ernest 2019-11-07 01:29:26

Nyine byabananiye, ntawe udacumura, Ari hano ku isi, baneshejwe kurugamba, birahagije rero, kujya kwita kubana babo, ahubwo, tubasabire ntibate ukwemera, kwabo ndetse no kwiyunga n’Imana ko bateshutse ku isezerano, ni Nyirimpuhwe arabakira !

5
Roho mutagatifu 2019-11-06 22:31:34

Si uko mutagatifu Yosefu yari yirukaniye umugore wasanga ari Iza roho mutagatifu

6
Roho mutagatifu 2019-11-06 22:31:31

Si uko mutagatifu Yosefu yari yirukaniye umugore wasanga ari Iza roho mutagatifu

7
Kanama 2019-11-06 14:33:53

Bazapime n’abapadiri cg abafrere babatera izo nda nabo bashyirwe mu kiruhuko cyo kwita kuri abo bana ! Turwanye ibangura rishingiye ku gitsina.

8
Jhony 2019-11-06 13:03:16

Kiriziya yabaye umuti wamenyo kabisa
Abapadiri nabasenyeri birirwa basambanya abana kirilizaya ikabakingira ikibaba bakimurigwa ahandi.
Ariko gutwita nicyo kibaye ikibazo?

9
semafara 2019-11-06 11:18:52

Kuba muli Gatolika abapadiri n’ababikira nyamwinshi bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora†.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

10
kamere 2019-11-06 09:19:04

Musome ibitabo bivuga uko amadini ari yo mvano yo gutsikamira igitsina gore henshi ku isi. Bibiliya, Pahulo, mutagatifu Thomas d’Aquin, Mutagatifu Augustin, Mutagatifu Ambroise n’abandi benshi. Musome murumirwa.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza