IGIHE

Kiliziya Gatolika mu Budage yoroheje amategeko ku bakozi baryamana n’abo bahuje ibitsina

0 24-11-2022 - saa 07:46, Manzi Angelo

Kiliziya Gatolika mu Budage yavuguruye amategeko yayo agenga umurimo kugira ngo abantu batazongera kwirukanwa kubera ko baryamana n’abo bahuje ibitsina cyangwa se bongeye gushaka nyuma yo guhabwa gatanya.

Kiliziya Gatolika yo mu Budage yavuguruye aya amategeko agenga umurimo mu rwego rwo guhagarika ivangura rishingiye ku gitsina.

Iri vugurura ryemejwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ugushyingo 2022 rije nyuma y’umwaka abakozi 125 ba Kiliziya Gatolika bryamana bahuje ibitsina bigaragambije bagaragaza ko badashyigikiye amategeko iryo dini rigenderaho, bashinjaga ivangura.

Ihuriro ry’Abepisikopi b’Abadage ryatangaje ko abakozi bose bashobora gukora bisanzuye inshingano zabo batitaye ku nkomoko, idini, imyaka, ubumuga, igitsina cyabo, indangamuntu ndetse n’uburyo babayeho, bagahagararira itorero rikorera abantu ariko bakubaha imyitwarire igenga umukirisitu w’ikigo.

Komite Nkuru y’Abagatolika b’Abadage yavuze ko iki cyemezo cyaziye igihe, mu gihe Umuryango w’Abagore Gatolika b’Abadage bavuze ko iryo vugurura ari intambwe ikomeye itewe.

Impuguke mu bijyanye n’amategeko ya Kiliziya Gatolika, Thomas Schüller yatangarije ibiro ntaramakuru by’u Budage ko iki cyemezo cyari kimaze igihe kinini gifata umwanya wa mbere mu bibazo by’amategeko agenga umurimo mu Itorero.

Kiliziya Gatolika mu Budage yoroheje amategeko y’umurimo ku bakozi bayo baryamana n’abo bahuje ibitsina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza