IGIHE

Kaminuza ikomeye muri Amerika yabujije abanyeshuri gukoresha WhatsApp na WeChat mu Bushinwa

0 12-01-2019 - saa 09:58, IGIHE

Abanyeshuri ba kaminuza ya California babujijwe gukoresha ’applications’ zifasha mu kohererezanya ubutumwa kimwe n’imbuga nkoranyambaga igihe cyose bagiye kwerekeza mu Bushinwa, hatinywa ko itumanaho ryabo rwakwifashishwa mu kubashinja ibyaha binyuranye.

Uyu muburo watanzwe mu bikorwa bikomeje byo gukangurira Abanyamerika kwitondera ingendo bakorera mu Bushinwa, nyuma y’ifatwa ry’umwe mu bayobozi b’uruganda rwa Huawei, Meng Wanzhou, wafatiwe muri Canada bisabwe na Amerika, ku wa 1 Ukuboza 2018.

Uyu akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kurenga ku bihano Amerika yafatiye Iran.

Nyuma y’ifatwa rye, Abanya-Canada benshi bamaze gutabwa muri yombi mu Bushinwa, barimo babiri bakurikiranyweho “ibikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu w’u Bushinwa.”

Aya mabwiriza ya Kaminuza ya California kandi yatanzwe nyuma y’uko mu kwezi gushize Umunyamerika Paul Whelan yafatiwe mu Burusiya akekwaho ubutasi.

Iyi kaminuza yagize iti "Mu gihe ikoreshwa rya WhatsApp, WeChat n’izindi porogaramu zifasha mu kohererezanya ubutumwa ryemewe mu Bushinwa, mu minsi ishize twabonye ibirego ku muturage wa Amerika mu Burusiya, aho WhatsApp yifashishijwe mu kumushinja icyaha cy’ubutasi.”

"Impungenge zacu hano ni uko u Bushinwa nabwo bwakoresha iyi ngingo bwibasira abaturuka mu Burengerazuba bw’Isi mu kubashyiriraho ibihano cyangwa nk’urwitwazo rwo kubabuza kuva mu gihugu. Turabasaba kwirinda gukoresha izi porogaramu igihe muri mu Bushinwa.”

Umuyobozi Ushinzwe itangazamakuru muri Kaminuza ya California, Claire Doan, yabwiye CNN ko uwo mwanzuro bawufashe ku bujyanama bw’ikigo WorldAware kibafasha cyane mu bijyanye n’umutekano.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika ku baturage bajya mu mahanga nabwo buvuga ko “bagomba kwitwararika cyane mu Bushinwa kubera ikoreshwa ry’amategeko yo muri icyo gihugu n’amabwiriza adasanzwe ku bafite ubwenegihugu bwa Amerika n’u Bushinwa.”

Hari amakuru ko u Bushinwa bukeka ko Abanyamerika kimwe n’abanyeshuri cyangwa abarimu b’ibihugu bikomeye, bajya mu Bushinwa bakibayo amakuru mu rwego rw’ubutasi. Bigatuma abaketswe bacungirwa hafi na polisi, ndetse abadashizwe amakenga bagahatwa ibibazo.

Nubwo ubutumwa bwa WhatsApp budapfa gusomwa n’umuntu wese mu yindi telefoni, abayikoresha baburiwe ko inzego z’u Bushinwa zishobora kwifashisha irindi koranabuhanga mu kureba ubutumwa bandika. Gusa ngo yo yizewe nibura kurusha WeChat.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza