IGIHE

Israel na Hamas bishobora gusubukura ibiganiro bigamije guhagarika intambara

0 5-07-2025 - saa 09:24, Umwali Zhuri

Umutwe wa Hamas umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Israel mu ntambara iri guca ibintu mu gace ka Gaza, wagaragaje ko wifuza guhagarika intambara, nyuma yo kwemera ibikubiye mu busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza.

Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangaje ko bwiteguye kwinjira mu biganiro bigamije guhagarika iyi ntambara kandi ibi bikabaho mu gihe cya vuba cyane.

Uyu mutwe ngo wemeye ibikubiye mu masezerano awusaba guhagarika intambara, icyakora usaba Amerika kuwuha icyizere ko mu gihe ibiganiro byo guhagarika intambara bitagenda neza, Israel itakongera kugaba igitero mu gace ka Gaza.

Intambara y’impande zombi imaze amezi 20 ariko Perezida Donald Trump wa Amerika aherutse gutanga icyizere, avuga ko impande zombi zizatangira ibiganiro mu cyumweru gitaha, anashimira uburyo Hamas yemeye kwinjira mu biganiro.

Muri rusange, ubusabe bwa Amerika ku mpande zombi bukubiyemo umugambi wo kurangiza iyi ntambara mu buryo bwuzuye. Kugira ngo bigerweho, impande zombi zigomba kugirana ibiganiro bizatanga agahenge kazamara iminsi 60.

Muri ako gahenge, Hamas izatanga imbohe z’Abanya-Israel 10 zikiriho n’imibiri y’abandi 18 bitabye Imana. Muri rusange Hamas iracyafite abantu 50 yashimuse muri Israel, aho bitekerezwa ko abagera kuri 20 bakiriho.

Hamas nayo yasabye ko inkunga itangwa i Gaza yiyongera kandi igatangwa n’Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo, aho kuba Amerika na Israel. Hamas kandi irifuza ko Israel ikura Ingabo zayo muri Gaza, ingingo bikekwa ko ishobora kuzagorana cyane.

Byitezwe ko ingingo yo kurangiza intambara burundu izaganirwaho ku munsi wa mbere w’ibiganiro, ariko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yakomeje gutsemba, avuga ko adashobora guhagarika intambara mu gihe Hamas igifite abaturage ba Israel yashimuse.

Trump nawe yaburiye uyu mutwe, avuga ko aya ari amahirwe ya nyuma yo gukemura ikibazo cy’iyi ntambara binyuze mu biganiro, aca amarenga avuga ko "ibizakurikiraho ntibizaba ari byiza, bizaba ari bibi kurushaho."

Israel na Hamas bishobora gusubukura ibiganiro bigamije kurangiza intambara iri guca ibintu hagati y'impande zombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza