Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyarashe ibisasu ku baturage kibitiranyije n’udutsiko tw’amabandi duhungabanya umutekano, hapfa abagera kuri 16.
Abasivili bapfiriye muri iki gitero bari barishyize hamwe mu rwego rwo kurwanya utu dutsiko tw’amabandi, dusanzwe dushimuta bagenzi babo muri Leta ya Zamfara, abandi tukabica.
Umwe mu baturage waganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yasobanuye ko bagenzi be barashwe ubwo bari batashye, bavuye kurwanya udutsiko tw’amabandi.
Ishami ry’umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki gihugu, ryasobanuye ko abapfuye bashobora kuba bagera kuri 20, hagakomereka benshi.
Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyatangaje ko kiri gukora iperereza ku basivili biciwe muri iki gitero.
Icyakoze, ngo ku rundi ruhande ibitero ku mabandi byagenze neza kuko iki gisirikare cyashoboye kubohora abari barashimuswe.
Iki gisirikare cyijeje Abanya-Nigeria ko iperereza nirirangira, kizabamenyesha ibizavamo.
Tariki ya 25 Ukuboza 2024, na bwo igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyishe abasivili 10 ubwo cyagabaga ibitero ku mabandi muri Leta ya Sokoto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!