IGIHE

Indonesia: Umunya-Tanzania yasanganywe ikiyobyabwenge cya ‘meth’ mu gifu

3 12-02-2019 - saa 16:18, IGIHE

Umugabo ufite inkomoko muri Tanzania, yatawe muri yombi na polisi yo ku kirwa cya Bali muri Indonesia, nyuma yo kumusangana ikilo cy’ikiyobyabwenge cya methamphetamine (meth) mu gifu.

Kuri uyu wa kabiri nibwo hatangajwe iby’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo witwa Abdul Rahman Asman, wafatiwe ku kibuga cy’indege ku wa 30 Mutarama 2019.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byabitangaje, izusuma ryakozwe hifashijwe imashini zirimo X-ray na CT scan ryagaragaje ko mu gifu cy’uyu mugabo w’imyaka 42 harimo udupfunyika 99 twa pulasitiki zirimo ifu ya ‘meth’.

Nyuma yo kumubaga no kutumukuramo dore ko yari yatumize mu buryo bwo kuduhisha, basanze turiya dupfunyika twose dupima ikilo kimwe.

Ubwo yamurikirwaga itangazamakuru, ubushinjacyaha ntibwigeze butangaza niba azasabirwa igihano cy’urupfu dore ko mu bihano bihabwa abafatanywe ibiyobyabwenge muri Indonesia harimo kwicwa urashwe.

Muri iki gihugu hari abantu basaga 10 bari ku rutonde rw’abahawe igihano cyo kwicwa nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge birimo urumogi, methamphetamine, cocaine n’ibindi.

Methamphetamine ni ikiyobyabwenge gikoreshwa nk’ifu cyangwa ikinini kibonerana, cyavumbuwe mu 1893, aho byatangiye ikoreshwa kwa muganga mu kuvura indwara zirimo kubura ibitotsi n’umubyibuho ukabije ariko abantu bagatangira kuwufata mu buryo burimo kurengera bagamije kwishimisha.

Umunya-Tanzania yasange ikilo kimwe cya 'meth' mu gifu
Yakuwe mu gifu udupfunyika 99 tw'iki kiyobyabwenge cyari mu buryo bw'ifu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Miss Rwanda! 2019-02-12 14:49:25

Bibahose!!! Ubu nubwiyahuzi!! Ubuse igifu cyabika in in tubing analytics!!!! Izininkuru zibihuha pe!!! Ntabwo yamira amashashi ....namara...ndumiwe Nina he byose yendaga kubikuramo ate koko

2
mazina 2019-02-12 11:50:17

Ubu nawe yashakaga UBUKIRE.Atitaye yuko yapfa cyangwa agafungwa.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

3
Ayiwewe 2019-02-12 11:08:31

Ubu se iyo yigumira iwabo, yajyagahe nk’ubwo? Uyu we nta minsi myinshi y’ubuzima bamuha, barahita bamwica. Muri biriya gihugu bahita bagukatira urwo gupfa, ntan’ubwo bahamagara igihugu ukomokamo.

Kwamamaza