IGIHE

Imyigaragambyo yaciye ibintu mu Bufaransa, u Burusiya bwamuritse indege karahabutaka y’intambara: Agezweho mu mahanga

0 21-07-2021 - saa 10:39, IGIHE

Nyuma y’uko ubwiyongere bwa Covid-19 bukomeje guca ibintu mu Bufaransa, aho ku munsi w’ejo handuye abantu ibihumbi 18, inyongera ya 150% ugeranyije n’impuzandengo y’abanduraga mu cyumweru gishize, ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Izi ngamba zigena ko abantu batazemererwa kwinjira mu nzu zerekanirwamo filime n’inzu ndangamurage baterekanye icyangombwa cy’uko bakingiwe, baherutse gufata ibipimo bya Covid-19 cyangwa se gukira icyo cyorezo, hakiyongeraho ko abaganga bose bagomba kwikingiza bitarenze itariki ya 15 Nzeri.

Ku rundi ruhande, byitezwe ko mu ntangiriro za Kanama, abadepite bazaterana bagamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ahantu hasaba icyangombwa cy’uko umuntu yikingije, hakongerwamo ahacururizwa ikawa, amasoko ndetse no mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Abaturage b’u Bufaransa ntibakozwa iby’izi ngamba nshya, bavuga ko zigamije kubima uburenganzira bwabo.

Abafaransa bakomeje kwamagana ingamba zashyizweho na Leta zo kwerekana icyangombwa cy'uko umuntu yikingije mbere yo kwemera kwinjira ahantu hahurira abantu benshi

=================================================

Bezos yavuye mu isanzure agaba imitungo

Nyuma y’urugendo rw’amateka Jeff Bezos yagiriye mu isanzure, uyu mugabo w’imyaka 57, akaba n’umukire wa mbere ku Isi n’umutungo wa miliyari 200$, yatanze miliyoni 100$ kuri Von Jones, umwanditsi w’ibitabo akaba anitabazwa na CNN mu gusesengura ibiganiro bya politiki, na José Andrés ufite umuryango utegamiye kuri Leta ugaburira abashonje.

Bozos wamaze iminota irenga 10 mu rugendo rwamugeje hanze y’Isi, yavuze ko urwo rugendo ari cyo kintu cyamushimishije kuva yavuka.

Yongeyeho ko we n’itsinda ry’abandi bantu batatu bari kumwe, babanje kubwirana amagambo y’urukundo, mbere y’uko binjira mu cyogajuru cyakozwe n’Ikigo cye cya Blue Origin. Iki cyogajuru gifite intego yo gukora ikoranabuhanga rizajya rifasha abantu gukorera ubukerarugendo mu isanzure.

Ku rundi ruhande, Bezos amaze iminsi anengwa ko we n’abandi bakire barimo Elon Musk na Richard Branson na we uherutse mu rugendo mu isanzure, batakaza amafaranga menshi ku mishinga nk’iyo kandi ku Isi hari ibindi bibazo byinshi cyane bikeneye gukemurwa, birimo inzara, ubukene, ihindagurika ry’ikirere, itangwa ry’inkingo za Covid-19 n’ibindi.

Bezos we yavuze ko ari ngombwa ko byose bikorerwa hamwe, iyo mishinga igashyirwamo imbaraga ndetse n’ibibazo biri ku isi bigashakirwa ibisubizo, ati “Niko abantu bagiye babikora kuva mu ntangiriro z’ibihe.”

Jeff Bezos yatanze miliyoni 100$ kuri Von Jones ukora kuri CNN na José Andrés ufite umushinga ufasha ubasha abadafite amafunguro, buri wese ahabwa miliyoni 100$

==================================================

U Burisiya bwamuritse indege y’intambara idasanzwe

Igisirikare cy’u Burusiya cyamuritse indege idasanzwe y’intambara cyitegura gushyira hanze, ikazahangana n’indege ya Amerika izwi nka F-35, ifatwa nk’iri ku rwego rurenze izindi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu ndege z’intambara.

Iy’u Burusiya izaba yitwa ’Checkmate’, aho izaba ifite ikoranabuhanga rihambaye ririmo kuba ishobora kwihisha ibyuma bya radar, kuba ifite umuvuduko uruta uw’ijwi, kuba ishobora gutwara imizigo nk’ibisasu bifite toni zirindwi, kuba yarasa mu birometero birenga 320 ndetse n’irindi koranabuhanga ridasanzwe.

Byitezwe ko iyi ndege izatangira kuguruka mu 2023, ikazatangira kugurishwa ku bindi bihugu mu 2026, aho izaba ari indege ihendutse cyane ugereranyije n’ikoranabuhanga ikorananye, imwe ikazajya igura hagati ya miliyoni 25$ na 30$, bitandukanye na F-35 igura arenga miliyoni 80$, kandi kuyikoresha isaha imwe bigatwara ibihumbi 36$.

Ibihugu birimo u Buhinde, Vietnam, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Argentine ndetse n’ibindi bishobora kuzaturuka ku Mugabane wa Afurika, byitezweho kuzatunga izi ndege mu bya mbere.

U Burusiya bwerekanye indege ya Checkmate izatangira kugurishwa mu 2026, ikaba ifite ikoranabuhanga ridasanzwe

==============================================

Imvura idasanzwe imaze guhitana abantu 12 mu Bushinwa

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko nibura abantu 12 bamaze kwicwa n’imvura idasanzwe imaze iminsi itatu igwa mu Mujyi wa Zhengzhou, aho ibipimo byerekana ko iyaguye muri uwo Mujyi uri mu Ntara ya Henan, ingana n’iba yitezwe kugwa muri ako gace mu gihe cy’umwaka wose.

Ubuyobozi bw’Intara ya Henon bwasabye abatuye mu mijyi irenga 10 kwitegura guhangana n’ibihe bidasanzwe by’imvura, mu gihe abaturage barenga ibihumbi 10 bamaze kwimurwa mu bice batuyemo kuko bikekwa ko imvura idasanzwe ishobora kongera kugwa.

Amashusho ateye ubwoba yagaragaye, yerekanye amazi yazamutse ku buryo yageze mu bituza by’abantu bari muri gari ya moshi. Abahanga mu by’ikirere bavuze ko nubwo hashobora kuba hari izindi mpamvu zateye iyi myuzure, bishoboka cyane ko iyangirika ry’ikirere riri mu ntandaro z’ingenzi zateye iyi myuzure.

Umwuzure udasanzwe umaze guhitana abantu 12 mu Bushinwa

================================================

Nigeria: Leta yabohoje abanyeshuri 100 bari barashimuswe n’inyeshyamba

Ubuyobozi bw’Intara ya Zamfara iri mu Majyaruguru ya Nigeria, bwatangaje ko bwabohoje abanyeshuri 100 bari baherutse gushimutwa n’imitwe y’abagizi ba nabi, mu gitero yabagabyeho mu kwezi gushize kikagwamo abantu bane.

Itangazo ryavuze ko abo bakobwa barekuwe nta mafaranga atanzwe, uretse ko hatasobanuwe uburyo iki gikorwa cyagenze.

Kuva mu Ukuboza umwaka ushize, abanyeshuri barenga 1000 bamaze gushimutwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Majyaruguru ya Nigeria, akenshi iyo mitwe ikabikora igamije guhabwa amafaranga kugira ngo yemere kubarekura.

Igisirikare cyabohoje abanyeshuri 100 bari baherutse gushimutwa n'imitwe y'inyeshyamba

==================================================

Pologne: Abakinnyi bari bitabiriye imikino Olempike bahambirijwe igitaraganya

Abakinnyi batandatu bakina umukino wo koga, basubijwe muri Pologne kubera ikosa ryakozwe n’abayobozi b’ishyarahamwe ry’umukino wo koga muri icyo gihugu.

Abo bakinnyi bari bagize itsinda ry’abakinnyi 23 bari bahagarariye Pologne mu Mikino Olempike igiye kubera i Tokyo mu Buyapani, gusa batandatu muri bo baje gusabwa gusubira iwabo, bituma bazinga utwangushye barataha.

Bakigera iwabo, ku bufatanye n’abandi bakinnyi 16, bahise bandika ibaruwa ndende basaba abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wo koga muri Pologne kwegura, kuko “Babatesheje amahirwe yo kwitabira imikino ya Olympics kandi bakanasebya igihugu cyose.”

Abakinnyi batandatu bakina umukino wo koga basubijwe muri Pologne igitaraganya batitabiriye amarushanwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza