IGIHE

Igikomangoma Charles yasanzwemo Coronavirus

6 25-03-2020 - saa 13:07, IGIHE

Igikomangoma Charles cya Wales mu bwami bw’u Bwongereza, yasanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Charles ni umuhungu mukuru w’umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II ndetse ni na we uzima ingoma mu gihe Elisabeth yaba atanze. Ni we ukunze guhagararira umwamikazi mu bikorwa bitandukanye ndetse agakurikirana iby’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Umuvugizi w’ibwami i Londres, yatangaje ko igikomangoma Charles w’imyaka 71, arimo kugaragaza ibimenyetso byoroshye kandi ubuzima bwe bumeze neza.

Umugore we Camilla, w’imyaka 72 yapimwe ariko ntiyasanganwa iki cyorezo. Kuri ubu
hagendewe ku nama za Guverinoma n’inzego z’ubuvuzi, igikomangoma n’umugore we bari mu kato mu rugo i Balmoral muri Ecosse.

Itangazo ryasohowe n’ubwami rivuga ko ‘bidashoboka kumenya uwo igikomangoma Charles yanduriyeho Coronavirus, bitewe n’ibikorwa byinshi bihuza abantu yitabiriye mu byumweru bishize mu kazi ke akora’.

Ibikorwa byo mu ruhame by’igikomangoma Charles byabaye kuwa 12 Werurwe, ariko yagiye ahura byihariye n’abantu batandukanye.

Mu Bwongereza abantu 8,077 bamaze kwandura Coronavirus naho 422 imaze kubica.

Guverinoma y’u Bwongereza iherutse gutegeka ko ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho abantu banywera ikawa, resitaurant, utubyiniro, ahareberwa filime, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’ibindi, bifungwa.

Igikomangoma Charles yasanzwemo Coronavirus
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aimable 2020-03-26 05:14:08

Imana imurinde. Kujya aho Diana yagiye ni bibi cyane. Ibijyanye n’iriya nama ku bwanjye numva yasubikwa kuko iyo nitegereje , kariya kanyagwa abantu bari kumwe bajya bagaca amazi kwirinda bakabigira nka 1% , Kandi gakomeye kurusha na FDLR. Ibyo mbabwira ni ukuri. Sindabona umuyobozi wambaye agapfukamunwa. Mbona hari ushobora kuvuga ati njye ndi irwanyi ikomeye nta mpamvu y’agapfukamunwa, ariko akirengagiza ko kariya kanyagwa gahanganye n’Isi yose , kandi ubuhangange bwako kari kubugaragaza gahereye ku bakomeye. UBU NDI I WANJYE. NAMWE MWESE MBIFURIJE KUGUMA I WANYU

2
Fred Karu.51 2020-03-26 03:12:08

Nkwifurije kurwara ubukira mubyeyi mwiza.

3
Fred Karu.51 2020-03-25 14:04:35

Nkwifurije kurwara ubukira mubyeyi mwiza.

4
Fidele habamungo 2020-03-25 11:15:31

Kwakweli tunaitaji mutujulishe tunavyo ule charles sie angeongoza reinion ingelifanyika kigali?

5
Joki 2020-03-25 08:32:25

iki cyorezo ni hatari kabisa, uziko gitangirira mubaherwe kimanuka kijya mubakene , ubundi twari tumenyereye ko indwara z’ibyorezo zihera ahari ubuzima bubi, mubakene babanyamwanda,mu nkambi z’impunzi,none iki cyo yazanye agashya kirahera mundege indani no muma villa, ubundi rubanda bakagerwaho nyuma, kandi kirakaze cyane.

6
Kazina 2020-03-25 06:40:19

Uyu se siwe warikuzaza kuyoborinama igomba kubera i Kigali.

Kwamamaza