Igice kinini cy’abaturage ba Greenland bashyigikiye icyemezo cya Donald Trump witegura kwinjira muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo kugura icyo gihugu, kikongerwa kuri Amerika.
Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo cya ’Patriot Polling’ rigaragaza ko abaturage 57,3% ba Greenland bashyigikiye icyemezo cya Trump wavuze ko yifuza kugura iki kirwa kubera impamvu z’umutekano.
Icyakora abandi bagera kuri 37,4% ntibashyigikiye iki cyemezo, mu gihe abandi 5,3% batarafata umwanzuro ku cyo bashyigikira.
Abakoze iri kusanyabitekerezo bavuze ko "imibare yacu igaragaza ko abaturage benshi ba Greenland bifuza kwiyunga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."
Iri kusanyabitekerezo ryabaye hagati ya tariki 6-11 Mutarama, ari nacyo gihe umuhungu wa Donald Trump, Donald Trump Jr. yari yasuye icyo kirwa.
Gusa ikigo cyakozwe iri kusanyabitekerezo cyanenzwe kuba gikunze kwibanda kuri Amerika gusa mu bushakashatsi bwacyo, ibi kikaba kidafite ubunararibonye mu gukora aka kazi ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!