IGIHE

Ibyo Putin yifuza kugira ngo intambara na Ukraine ihagarikwe

0 18-05-2025 - saa 21:33, Utuje Cedric

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko u Burusiya bwifuza ko habaho amahoro arambye binyuze mu kwita ku mpamvu muzi yateye intambara buhanganyemo na Ukraine.

Putin yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo mu Burusiya yitwa Russia1 TV cyashyizwe hanze ku wa 18 Gicurasi 2025.

Muri iki kiganiro Putin yagaragaje ko u Burusiya bufite imbaraga zihagije ku buryo bwari gusoza iyi ntambara buhanganyemo na Ukraine mu 2022 ariko ko atariyo ntego nyamakuru bwari bufite.

Yagize ati “U Burusiya bwifuza kubanza gukemura impamvu muzi yateye aya makimbirane, bushyiraho amabwiriza azagenga amahoro arambye mu rwego rwo kurinda umutekano wacu n’abaturage bacu bari mu duce duhora tuvugaho.”

Utwo duce Perezida Putin yaravuze ni utwo igihugu cy’u Burusiya cyafashe ubwo cyateraga muri Ukraine hanyuma hakaza kubaho amatora nkemurampaka aho izi ntara zatoye kwiyunga kuri iki gihugu.

Crimea, Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporozhye ni two duce twatoye kwiyunga ku Burusiya aho kuguma muri Ukraine, ayo matora nkemurampaka yabaye mu 2014 no mu 2022.

Putin yakomeje avuga ko abaturage batuye muri utu duce twahoze ari utwo muri Ukraine bafata ikirusiya nk’ururimi gakondo ndetse babona u Burusiya nk’igihugu cyabo.

Putin yavuze ibyo yifuza kugira ngo ahagarike intambara yatangije kuri Ukraine
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza