IGIHE

Ibihugu bitatu byahuriye muri Amerika mu biganiro ku rugomero rurimo kubakwa kuri Nil

11 6-11-2019 - saa 17:24, Ndayikunda Josué

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Misiri, Ethiopia na Sudani, bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yo gushakira hamwe umuti w’ubwumvikane buke ku rugomero rwa Grand Renaissance rwubatse ku ruzi rwa Nil.

Uru rugomero ruri kubakwa mu majyaruguru ya Ethiopia, nirwuzura ruzaba arirwo rugomero rutanga amashanyarazi menshi muri Afurika, dore ko biteganyijwe ko ruzajya rutanga megawati ibihumbi bitandatu.

Misiri niyo itewe inkeke zikomeye n’iyubakwa ry’uru rugomero kuko 80% by’amazi ikoresha mu gihugu ava ku ruzi rwa Nil.

Mu biganiro biheruka guhuza Misiri na Ethiopia bahujwe na Amerika, ntacyo byatanze kuko Ethiopia yo yifuza kubaka uru rugomero mu myaka itandatu, mu gihe Misiri yo yifuza ko rwakubakwa mu myaka 10 kubera gutinya ko mu gihe Ethiopia yaba yubatse uru rugomero byayiha uburenganzira bwo kugenzura uruzi rwa Nil.

Biteganyijwe urugomero rwa Grand Renaissance ruzuzura rutwaye akayabo ka miriyali enye z’Amadorari ya Amerika, rukazagira Ethiopia igihugu cya mbere cyohereza umuriro mwinshi muri Afurika.

Kugeza ubu imyubakire y’uru rugomero yakomwe mu nkokora no kutumvikana kw’ibihugu byombi, bikaba binashidikanywa niba koko ruzaba rwuzuye mu 2021 nkuko Guverinoma ya Ethiopia yari yabyiyemeje.

Uru rugomero rukomeje guteza impaka cyane cyane ku gihugu cya Misiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kalisa 2019-11-07 00:41:00

Ikibazo cy’amazi ya Nil ntabwo cyoroshye na gato. Barebye nabi gishobora no guteza intambara ikomeye yashozwa na Egypte kuko idafite amazi ya Nil ubuzima bwahagarara muri Egypte.Mwibukeko ubuhinzi bwose bwo muri Egypte bushoboka hakoreshejwe irrigation n’amazi ya Nil. Egypte ifite urugomero rukomeye rwa ASSOUAN kuri Nil ariko ntiyifuza ko abandi barimo n’u Rwanda bubaka ingomero kuri Nil kuko byatuma amazi agabanuka ndetse n’ifumbire ituruka iwacu ntigere mu Misiri.Mperuka hari umuryango uhuza ibihugu bituriye ibibaya bya Nil, uwo muryango wakagombye gukemura ibibazo byose bituruka ku mikoreshereze y’amazi ya Nil aho kwirukira muri USA.

2
[email protected] 2019-11-06 23:58:56

nka Johnson ntoga azi nil icyo aricyo kubanya misili

3
eric kwizera 2019-11-06 23:04:06

kuki bagiye america se?AU imaze iki?

4
Toni 2019-11-06 20:50:45

Yemwe munsobanurire impamvu bagiye guhurira muri America bavuga ku kintu Kiri muri Africa Kandi nta n’umuyobozi wa USA URI muri ibyo bihugu 3 , buri cyose Ari icyo muri Africa 😲? Twe nta hotel tugira?

5
Callixte 2019-11-06 18:01:18

Ni hatari! Ethiopia ni igihugu cy’igihangange pe! Izi ni cash kabisa, kurya kitigeze gikoronizwa. Ariko na none twibaze: ni ryari Africa iziyumvamo maturity? Kuki Africa itakwishakamo mediation aho kwirukira muri USA? Dufite abayobozi bazwiho kugira impano ya mediation, akanama gashinzwe umutekano muri AU nako karahari, inkiko za AU nazo zirahari, ariko barirukira gushakira ubufasha kuri US. Imana idufashe!

6
bimawuwa 2019-11-06 17:14:41

uruzi rwa NILI rutangirira mu Rwanda es ubwo ibyo bihugu bitiyumvisha ko u Rwanda rushatse gufunga uwo muyobora bya kworoha kurusha kurwanira aho runyura rujya ahandi ese u Rwanda niyihe nyungu rubona muri urwo ruzi nimba ri ntayo narwo rwashakisha impamvu yauma irubonamo inyungu igihe kirageze ko u Rwanda rwabaza umusaruro ku ruzi rwa NILI.

7
Dd 2019-11-06 16:44:30

@Misiri nayo ni igihugu cya Africa. Ahubwo ibi byose byari bikwiye kuba byarizweho mbere y uko umushinga utangira!

8
Ally 2019-11-06 15:02:09

Abarabu nabantu babi cyane barikunda cyane bareba inyungu zabo gusa.

9
Gakiza 2019-11-06 11:26:17

Kuki twe cyangwa abarundi batadushyiramo ngo tubasangiza ubunararibonye bwacu? Ejobundi natwe tuzagomera Nyabarongo, Abarundi bagomere Akanyaru maze turebe.

10
johnson 2019-11-06 10:06:58

Africa iracyafite ibibazo. ubwo tubure amashyanyarazi ngo Misiri ikomeze yuhire ubutaka bwayo ikoresheje amazi yacu? birababaj pe

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza