IGIHE

Ibiganiro kuri Ukraine byari biteganyijwe mu Bwongereza byapfubye

0 23-04-2025 - saa 17:45, Jean de Dieu Tuyizere

Ibiganiro byo gushakira Ukraine amahoro byari biteganyijwe mu Bwongereza kuri uyu wa 23 Mata 2025 byabayemo impinduka ikomeye nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, atagiye i Londres.

Ibi biganiro byari guhuza abayobozi bakuru bo muri Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa ndetse na Ukraine, hagamijwe kurebera hamwe uko intambara imaze imyaka itatu ibera muri Ukraine yahagarara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, yasobanuye ko ibi biganiro byitabirwa n’abayobozi bo ku rwego rwo hasi nyuma y’aho Minisitiri Rubio atabonetse.

I Londres hamaze kugera intumwa ya Perezida Donald Trump muri Ukraine no mu Burusiya, Lt Gen. (Rtd) Keith Kellogg ndetse n’abahagarariye Ukraine barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Andrii Sybiha, na Minisitiri w’Ingabo, Rustem Umerov.

Minisitiri Rubio yari yasobanuye ko inama ya Londres ari yo Amerika izashingiraho yemeza niba ibiganiro by’amahoro iri kugirana na Ukraine n’u Burusiya byakomeza cyangwa bigahagarara. Nyuma y’aho atabonetse, icyemezo igihugu cyabo kizafata ntikizwi.

Amerika yari yagaragaje ko kugira ngo intambara ibera muri Ukraine ihagarare, bizasaba ko irekera u Burusiya ubutaka bwayambuye guhera ku kirwa cya Crimea gusa Perezida Volodymyr Zelensky ku wa 22 Mata yasubije ko ibyo bitazashoboka.

Mu gihe Amerika yifuza ko habaho agahenge hagati y’impande zombi kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza, ibitero birakomeje. Hari icyo u Burusiya bwagabye mu ntara ya Dnipropetrovsk kuri uyu wa 23 Mata, cyapfiriyemo abantu icyenda.

Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Zelensky, Andrii Yermak, yatangaje ko inzira y’amahoro igoye ariko ko Ukraine ishaka gukomeza ibiganiro. Ati “Inzira y’amahoro ntiyoroshye, ariko Ukraine iracyashikamye kuri gahunda y’amahoro.”

Yermak yasobanuye ko icyo Ukraine n’ibihugu by’inshuti bishaka ari uko habaho ihagarikwa ry’imirwano ryihuse, kuko ari yo ntambwe izafasha impande zihanganye kugera ku mahoro arambye.

Minisitiri David Lammy yatangaje ko ibi biganiro bitagihuje abayobozi bo ku rwego rwo hejuru
Izi mpinduka zibaye nyuma y'aho Minisitiri Marco Rubio ahagaritse uruzinduko yateganyaga mu Bwongereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza