IGIHE

Hongrie: Abagore babyaye imbyaro enye kuzamura bagiye kujya basonerwa umusoro

1 12-02-2019 - saa 12:24, Emma-Marie Umurerwa

Minisitiri w’intebe wa Hongrie yavuze ko abagore bafite abana bane cyangwa barenga, bagiye kujya basonerwa imisoro ku nyungu mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose, hagamijwe kongera umubare w’abana bavuka.

Minisitiri w’Intebe, Viktor Orban, yavuze ko ari uburyo bwo kurwana kuri ejo hazaza h’abenegihugu hashingira ku bimukira bajya muri Hongrie.

Ikinyamakuru Independent’ cyanditse ko ku Cyumweru Orban, urwanya abimukira by’umwihariko abo mu idini ya Islam, yahishuye ko Guverinoma ye izatanga n’ubufasha bwo kugura imodoka y’imyanya irindwi ku muryango ufite abana batatu kuzamura, ikazaba igura amayero 6 850.

Mu ngamba guverinoma y’iki gihugu ifite zo gushishikariza abagore kubyara, harimo ko abagore bari munsi y’imyaka 40 bashatse bwa mbere bazajya bahabwa inguzanyo y’ibihumbi 36 by’amadolari ku nyungu nto.

Orban yagize ati “Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi [Uburayi n’Amerika], umuti ku kibazo cy’imbyaro zirikugabanuka mu Burayi, uri ku bimukira. Ntidukeneye imibare, ducyeneye abana b’Abanya-Hongrie. Aba ni abanya-Hongrie ntabwo ari abimukira”.

Uyu muyobozi kandi yasezeranyije abanya–Hongrie ko mu myaka itatu iri imbere, hazubakwa amashuri y’incuke ibihumbi 21.

Ubwo Orban yatangazaga izo ngamba, habaga imyigaragambyo mu murwa mukuru Budapest y’abamagana ingamba za leta ye. Abagera hafi ku 2000 bateraniye imbere y’ibiro bye, na ho abandi bafunga rimwe mu mateme yo ku ruzi rwa Danube.

Imibare igaragaza ko abaturage ba Hongrie bagabanukaho ibihumbi 32 buri mwaka, ndetse n’abagore baho babyara abana bari ku kigero cyo hasi y’impuzandengo y’abagore bo bihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Impuzandengo y’abana umugore wo muri Hongrie abyara mu buzima bwe ni abana 1.45. Ibi bishyira iki gihugu munsi y’impuzandengo y’ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi y’abana 1.58.

U Bufaransa ni bwo bufite impuzandengo y’imbyaro iri hejuru i Burayi iri ku bana 1.96, mu gihe Espagne ari yo ifite impuzandengo iri hasi cyane y’abana 1.33 ku mugore.

Igihugu cya Niger cyo mu burengerazuba bw’Afurika, ni cyo gifite impuzandengo y’imbyaro iri hejuru cyane kurusha ahandi ku Iisi, aho umugore wo muri iki gihugu aba ashobora kubyara abana 7.24 mu buzima bwe.

Minisitiri w'Intebe wa Hongrie, Viktor Orban urwanya cyane politiki y'abimukira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkunzurwanda 2 2019-02-13 10:19:24

Barashishikariza ababo kubyara bakatubwira gushishikariza abacu kutabyara tuti nibyo abahanga baravuze.

Kwamamaza