Minisiteri y’Ubuzima mu gace ka Gaza gaherereye muri Palestine kuri uyu wa 7 Nzeri 2024 yatangaje ko ingabo za Israel zishe abantu 61 mu masaha 48 ashize.
Muri bo harimo umunani biciwe mu gitero cy’indege mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat, batatu biciwe mu gace ka Sheikh Radwan n’abandi bagera kuri 24 biciwe mu bice bitandukanye bya Gaza mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri.
Ingabo za Israel zikomeje kugaba ibitero muri Gaza mu gihe ibihugu birimo Qatar, Amerika na Misiri bikomeje kugerageza guhuza iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas kugira ngo bihagarike imirwano.
Ibi bihugu byizera ko guhagarika imirwano ari ko kuzatuma ububabare abatuye muri Gaza bamazemo hafi umwaka buhagarara, bagasubira mu ngo zabo kugira ngo batangire ubuzima bushya, cyane ko imitungo yabo myinshi yangiritse.
Bigaragaza kandi ko guhagarika imirwano byatuma imbohe buri ruhande rwafashe zirekurwa, zikitabwaho, iz’abasivili zigasubirana n’imiryango yazo.
Hamas igaragaza ko kugira ngo yemere guhagarika imirwano, ingabo za Israel zigomba kuva mu karere ka Rafah no mu muhora wa Philadephi wegereye umupaka wa Palestine na Misiri, ariko iki gihugu ntikibikozwa.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, agaragaza ko ikimuraje ishinga ari ugusenya Hamas kugira ngo itazongera gutera igihugu cyabo, kandi ko gukura ingabo muri Rafah cyaba ari icyemezo cy’ubwiyahuzi.
Kuva ingabo za Israel zatangira ibitero muri Gaza mu Ukwakira 2023, abamaze kwicwa bageze ku 40.939. Abakomeretse bo barenga 94.600.
Ku ruhande rwa Israel, abiciwe mu gitero umutwe wa Hamas wagabye muri iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023 ni 1200, mu gihe abakomeretse barenga 8700. Ni cyo cyabaye intandaro y’ibitero byo muri Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!