IGIHE

Chancélier w’u Budage yagaragaje ko ashyigikiye guhura kwa Trump na Putin

0 13-01-2025 - saa 20:59, Ayera Belyne

Chancélier w’u Budage, Olaf Scholz, yatangaje ko ashyigikiye igitekerezo cyo kuba Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahura na Donald Trump ubura iminsi mike ngo arahirire kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Scholz yagaragaje ko inama ya Trump na Putin ishobora kuba intangiriro y’imishyikirano igamije guhagarika kumeneka kw’amaraso muri Ukraine.

Yagize ati “Mu by’ukuri, ntabwo ari inkuru mbi kuba Perezida wa Amerika ugiye kujyaho na Perezida w’u Burusiya bifuza guhura. Ibi bishobora kuba imbarutso yo guhagarika intambara iri muri Ukraine.”

Mu minsi ishize, Trump yatangaje ko hari ibiganiro biri gutegurwa hagati ye na Putin, avuga ko bishobora kuzaba nyuma y’umuhango wo kurahirira inshingano zo kuyobora Amerika uteganyijwe ku itariki ya 20 Mutarama 2025.

U Burusiya nabwo bwemeje ko bombi bafite ubushake bwo kuganira, nubwo umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko aho inama izabera ndetse n’umunsi bitari byamenyekana.

Mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Trump yavuze kenshi ko azahagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24, ariko ntiyigeze avuga uko azabigeraho.

Trump aherutse kuvuga ko ashobora gukenera amezi atandatu nyuma yo gutangira kuyobora Amerika kugira ngo ashobore kugarura amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Byavugwaga ko Scholz na we ashobora gushaka guhura na Perezida Putin, ariko u Burusiya buvuga ko nta gahunda nk’iyo ihari. Scholz na we yarabihakanye, asobanura ko bidafite ishingiro.

Scholz agaragaza ko bikwiye ko amahanga yifatanya mu gushakira Isi ibisubizo by’ibibazo biyugarije, cyane cyane icya Ukraine kimaze imyaka hafi itatu.

Chancélier w'u Budage yagaragaje ko guhura kwa Trump na Putin bishobora kuba imbarutso yo guhagarika intambara muri Ukraine
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza