IGIHE

Brésil: Bolsonaro wanze ibyavuye mu matora, yaciwe amande

0 24-11-2022 - saa 08:01, Umwali Zhuri

Urukiko rwo muri Brésil rwatesheje agaciro ubusabe bwa Jair Bolsonaro wari wamaganye ibyavuye mu matora, ruvuga ko ikirego cye nta shingiro gifite ahubwo rumuca amande.

Bolsonaro uri ku butegetsi, yatsinzwe amatora na Luiz Inacio Lula da Silva ariko ahita atangaza ko atemeye ibyayavuyemo, agana inkiko.

Urukiko rwavuze ko ikirego cye cyatanzwe ku mpamvu zidafite ishingiro, ahubwo ruhanisha ishyaka rye kwishyura miliyoni 4,3$.

Lula watsinze amatora, byitezwe ko azatangira kuyobora igihugu ku itariki 1 Mutarama.

Perezida w’Urukiko Rukuru muri Brésil, Alexandre de Moraes, yatangaje ko ikirego cya Bolsonaro cyari kinyuranyije n’amahame ya demokarasi.

Lula yatsinze amatora n’amajwi 50,9% mu gihe Bolsonaro we yagize 49,1%.

Bolsonaro yavugaga ko ikoranabuhanga ryifashishijwe mu matora, ritakoreshejwe neza. Na n’ubu ntaremera ko yatsinzwe gusa yemeye ko inzira zijyanye no guhererekanya ubutegetsi zitangira. Kuva yatsindwa amatora ku wa 30 Ukwakira, ntabwo aragaragara mu ruhame.

Lula akimara gutsinda, abatwara amakamyo bashyigikiye Bolsonaro bahise biroha mu mihanda, batangira kuyifunga gusa yahise avuga ko ubwo buryo butari mu myigaragambyo iboneye.

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Bolsonaro ahubwo rumuca amande
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza