Leta zunze Ubumwe za Amerika yasubitse umugambi w’igihe kirekire wo kugerageza ‘misile’, ni nyuma y’uko u Bushinwa bugaragaje ko butishimiye uruzinduko rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi muri Taiwan.
Icyemezo cyo gusubika kugerageza misile yiswe ‘Minuteman III’ gifashwe nyuma y’uko u Bushinwa butangije imyitozo ya gisirikare hafi ya Taiwan mu rwego rwo kugira icyo rukora ku ruzinduko rwa Pelosi.
Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, yategetse ko iki gikorwa gisubikwa mu rwego rwo ‘kwitonda’.
Nk’uko CNN yabyanditse, byari biteganyijwe ko iki gikorwa kiba mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira ku wa Kane. Kugeza ubu ntabwo haratangazwa igihe iki gikorwa kizasubukurirwa.
U Bushinwa bwavuze ko Taiwan igomba kwirengera ingaruka z’uruzinduko rwa Pelosi. Ibi bwabigaragaje butangiza igerageza rya misile zo mu mazi hafi ya Taiwan.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!