IGIHE

Amerika yashyizeho miliyoni 25$ kugira ngo Perezida Maduro atabwe muri yombi

0 10-01-2025 - saa 22:52, Umwali Zhuri

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni 25$ [Arenga miriyari 34 Frw] ku muntu uzata muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, nyuma yuko arahiriye kongera kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu y’imyaka itandatu.

Perezida Maduro yarahiye kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, ibintu bitishimiwe n’umuryango mpuzamahanga ndetse n’abatavuga runwe na we.

Uretse ayo mafaranga yashyiriweho ushobora guta muri yombi Maduro, Amerika yanashyizeho ishimwe ku muntu watanga amakuru yatuma Minisitiri w’Umutekano, Diosdado Cabello, atabwa muri yombi, ndetse na miliyoni 15$ ku wafasha guta muri yombi Minisitiri w’Ingabo, Vladimir Padrino.

Uretse Amerika, u Bwongereza nabwo bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abayobozi 15 bakomeye bo muri Venezuela, barimo abacamanza, abayobozi mu nzego z’umutekano n’ingabo.

Impamvu yishyirwaho ry’izo mpapuro ngo ni uko abo bayobozi bashinjwa, "Guhonyora Demokarasi, kwica amategeko, ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu."

Canada na yo yashyizeho impapuro zo guta muri yombi abayobozi bo muri Venezuela, kubera icyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, yise "ibikorwa bya Maduro biteye isoni."

Kuva Komisiyo y’Amatora muri Venezuela yatangaza ko Nicolas Maduro, wari usanzwe uyobora iki gihugu kuva mu 2013, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 51,2%, ku wa 29 Nyakanga 2024, Amerika yabiteye utwatsi ndetse ivuga ko izafata ingamba zikarishye.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora ya Venezuela bihabanye n’ukuri kw’abatoye, ateguza ko umuryango mpuzamahanga witeguye gufata ingamba.

Yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’uko ibyatangajwe bihabanye n’amahitamo cyangwa amajwi y’Abanya-Venezuela. Umuryango mpuzamahanga uri kubikurikiranira hafi kandi uzasubiza.”

Umubano wa Amerika na Perezida Maduro ntuhagaze neza kuko ntisanzwe yemera ko ari umuyobozi wa Venezuela. Iki gihugu cyemera ko Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela ari rwo rwego ruriho byemewe n’amategeko kuko ari rwo rwatowe hashingiwe kuri demokarasi.

Kuva Maduro yajya ku butegetsi mu 2013, Amerika yamufatiye ibihano birimo gufatira imitungo ye yaba iri i Washington D.C, imushinja ibyaha birimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kunyereza umutungo.

Bitewe n’umubano uhagaze nabi hagati y’impande zombi, muri Werurwe 2019 Amerika yahagaritse ibikorwa bya Ambasade yayo muri Venezuela, muri Kanama 2019 ifungura ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo byo muri iki gihugu riherereye muri Colombia.

Amerika yashyizeho miliyoni 25$ kugira ngo Perezida Maduro atabwe muri yombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza