IGIHE

Amerika yagerageje igisasu cya missile kirananirana

0 7-04-2021 - saa 10:32, Muhonzire Sylvine

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa missile kizwi nka ‘hypersonic missile’ ubusanzwe cyihuta inshuro eshanu kuruta ijwi, kirananirana.

CNN yatangaje ko iki gisasu cyari kiri mu ndege ya B-52H Stratofortress ikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare, ihaguruka ku kibuga cya Edwards Air Force Base muri Leta ya California igamije kurasa icyo gisasu mu rwego rwo kukigerageza, irangije igaruka uko yakagiye idakoze icyo yari itegerejweho.

Igisirikare cya Amerika cyagize kiti “Indege ya B-52H Stratofortress yahagurutse kuwa Mbere igiye muri kilometero kare zirenga ibihumbi 93 igamije kurasa igisasu cya mbere cyo mu bwoko bwa hypersonic missile cyitwa AGM-183 ARRW. Aho kugira ngo ikirase, missile yagumye mu ndege igaruka ku kibuga cya Edwards AFB.”

Kunanirana kw’iki gisasu byabaye nk’igisebo kuri Amerika nk’igihugu cy’igihange ku Isi, kuko ibihugu bihanganye nayo, u Burusiya n’u Bushinwa byo byari bisanzwe bigifite byarakigerageje bikabahira.

Iyi missile yakozwe kugira ngo ijye igenda ibilometero byinshi kandi ku muvuduko wihuta cyane ku buryo ishobora kurasa ahantu kure kandi hanini mu gihe gito, ba nyir’ukuyirasa bataragerwaho n’umwanzi.

Igisirikare cya Amerika cyavuze ko iyi missile yakozwe mu rwego rwo gufasha ingabo za Amerika ziri hirya no hino ku Isi, kugira ngo zibashe guhamya ku ntego igihe cyose zirwana.

Missile ya AGM-183 ARRW biteganyijwe ko izaba yarangiye mu myaka mike iri mbere ndetse igatangira gukoreshwa. Kuyigerageza byari bigamije kureba ubushobozi bwayo bwo kwihuta nubwo bitagenze uko byari biteganyijwe.

Igisirikare cya Amerika kirateganya gukora missile zo mu bwoko bwa hypersonic zishobora kwihuta inshuro 20 kuruta umuvuduko w’ijwi. Bivuze ko izi missile zizaba zihuta cyane kuruta izo mu Burusiya n’u Bushinwa.

Kugeza ubu missile zo muri ubu bwoko ntizirakoreshwa mu mirwano iyo ari yo yose ku Isi.

U Bushinwa bwagererageje iki gisasu (hypersonic missile) bwa mbere mu 2014, mu gihe u Burusiya bwo bwakigerageje bwa mu mbere mu 2016.

Indege y'igisirikare cya Amerika yari igiye kugerageza igisasu cya missile cyo mu bwoko bwa hypersonic missile yagarutse uko yakagiye itakirashe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza