Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko bitarenze ku wa 11 Gicurasi uyu mwaka, Covid-19 izaba yakuwe mu byorezo byugarije iki gihugu, ibikorwa by’ubutabazi bijyanye n’iyi ndwara bikazajya bikorerwa ku mipaka.
Ibi White House yabitangaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 mu gihe iki gihugu kiri no kwitegura kwegurira abikorera ububasha bwo gucuruza inkingo z’iyi ndwara, aho umurwayi azajya yiyishyurira ijana ku ijana.
CNBC yanditse ko Amerika nikura akarenge mu kwishyurira abaturage ikiguzi cy’inkingo, ibigo bizikora za Moderna na Pfizer bizajya byishyuza arenga 130$, ni ukuvuga arenga ibihumbi 130 Frw kuri doze imwe, amafaranga angana nay’inkingo enye ugereranyije nayo igihugu cyishyuraga.
Iteka rijyanye no kwita kuri Covid-19 mu buryo budasanzwe nk’icyorezo cyugarije igihugu ryashyizweho mu 2020 bikozwe na Perezida Trump.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Perezida uriho ashyiraho iteka runaka mu guhangana n’ikiza cyangwa icyorezo cyaba cyugarije igihugu, kikagenerwa n’amafaranga adasanzwe yo kukirwanya.
Kuri ubu Amerika iri mu rugendo rwo gusubiza ibikorwa bitandukanye mu buzima busanzwe, birimo n’ibitaro byari byarashinzwe gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo mu gihe umubare wabaye munini bizajye bifasha mu kohereza abaganga no kwakira abarwayi.
Gusa ngo Covid-19 kuri ubu muri Amerika ntabwo igihangayikishije, kuko ubu iri gufatwa nk’ibicuranane cyangwa indi ndwara y’ubuhumekero y’igihe yibasira abantu mu gihe runaha.
Mu gukura Covid-19 ku byorezo bihangayikishije ndetse no gushyira akadomo ku iteka ryari ryashyizweho na Perezida Trump, hazabanza hagenzurwe amafaranga yakoreshejwe mu gutanga imiti ya Covid-19 n’andi yagiye ku bikorwa byo kuyirwanya.
Inzego z’ubuzima zemeje ko zasabye igihugu iminsi 60 mbere y’uko iki cyorezo cyafatwa nk’indwara isanzwe, kugira ngo zitegure bihagije gusubira mu buzima busanzwe.
White House ikomeza ivuga ko gukuraho ibigo ndetse n’ibikorwa byo kwita kuri iyo ndwara mu buryo budasanzwe, bizafasha mu kwirinda ibibazo byaterwa n’imikorere idahwitse mu nzego z’ubuzima ku bijyanye n’amahugurwa ndetse n’amafaranga bagenerwa.
Riti "Ibitaro ndetse n’amavuriro byakoranaga n’ibi bigo by’ubutabazi bishobora kugwa mu bibazo kuko nta mwanya uboneka wo kubaha amahugurwa ndetse no gutegura andi mafaranga akenerwa muri ibyo bikorwa."
Iyi minsi 60 kandi izafasha Amerika kwimurira ibi bikorwa by’ubutabazi ku kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka uhuza Amerika na Mexique, ahanyura abimukira benshi.
Nubwo ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, Amerika yo yamaze guteguza ibitaro byakoranaga n’abari muri ibyo bikorwa kwitegura gusubira mu buzima busanzwe ndetse n’inkunga yagenerwaga ibi bikorwa yamaze gukurwaho.
Inteko Ishinga amategeko yo yashakaga ko hakongerwa arenga miliyari 22.5$ mu gukomeza kurwanya iki cyorezo burundu, nubwo kubyumvisha inzego z’ubutegetsi bwa Amerika byakomeje kugorana.
Kuva mu 2020 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika abarenga miliyoni bamaze guhitanwa na Covid-19, imibare yiyongereye mu 2021 mu gihe cy’ubukonje bukabije.
Kugeza ubu abagera ku bihumbi bine mu cyumweru bicwa nayo mu buryo buziguye cyangwa bw’ako kanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!