IGIHE

Amerika igiye guha Ukraine ubufasha bwa miliyari $2 burimo intwaro zirasa kure

0 1-02-2023 - saa 08:41, IGIHE

Leta zunze Ubumwe za Amerika iri kwitegura guha Ukraine ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyari zirenga ebyiri z’amadolari.

Ku nshuro ya mbere Amerika igiye guha Ukraine intwaro zirasa kure. Muri iki cyumweru nibwo hatangwa amakuru arambuye kuri ubu bufasha.

Umwe mu bahaye amakuru Reuters, yavuze ko igice cy’ubu bufasha kingana na miliyari 1.725 z’amadolari, kizaturuka mu kigega cyashyiriweho gufasha Ukraine mu by’umutekano, bikaba bizatuma Amerika ikura intwaro mu nganda aho kuzikura mu bubiko.

Amerika imaze guha Ukraine ubufasha mu by’umutekano bungana na miliyari 27.2 z’amadolari kuva muri Gashyantare 2022.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza