IGIHE

Ibitaravuzwe ku gace ko kuri Muhazi aho Habyarimana n’Umukwe we bari barigaruriye

0 30-06-2025 - saa 19:11, Karirima A. Ngarambe

Benshi mu bazi Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda bazakubwira ko muri Rwamagana y’uyu munsi, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, hari ahantu yakundaga gusohokera cyane cyane mu mpera z’icyumweru.

Iyi hoteli Habyarimana yakundaga gusohokeramo yari izwi nka ‘Canard Sauvage’ ikaba iy’umugabo w’Umubiligi witwaga Paul Henrio nubwo hari abavuga ko yari yarayitiriwe gusa kuko ibyemezo binini biyireba byafatwaga na Perezida Habyarimana ubwe, Col Sagatwa Elie, Kabuga Felicien n’uwari Burugumesitiri wa Komine Muhazi witwaga Nkurunziza.

Yari iherereye mu yahoze ari Komine Muhazi, Segiteri ya Kabare.

Mutamba Eugène ni umugabo w’imyaka 54 wavukiye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana (y’uyu munsi) aba ari na ho abyirukira.

Mu Kiganiro na IGIHE, Mutamba yavuze ko yakuze asanga baturanye n’iyi hoteli ndetse yajyaga abona Perezida Habyarimana yahasohokeye rimwe na rimwe.

Ati “Aha yari hoteli ya Habyarimana wari Perezida n’abandi bari bifatanyije, twavuga ko kari agatsiko. Nyizi kuva mu 1984 na 1985, iwacu ni hirya hano.”

Yakomeje avuga ko iyo Perezida Habyarimana yabaga ahari, nta wundi muntu wabaga yemerewe kuhinjira.

Ati “Yari hoteli ya Habyarimana yarazaga tukajya ku muhanda, ababyeyi bacu bakavuga bati dore umubyeyi nk’uko bamwitaga. Yanyuraga iwacu ku irembo akaza aha muri hoteli, iyo yabaga yageze aha nta muntu wageragamo. Hepfo aha hari inzu ye niba yarayiterekereragamo ntabwo mbizi.”

Uretse Habyarimana wari ufite iyi hoteli muri aka gace, hafi yaho hari n’isambu nini y’umukwe we, Ntirivamunda Alphonse.

Uyu Ntirivamunda yari umugabo wa Jeanne Habyarimana. Yapfuye mu 2020, agwa mu Bubiligi aho yari yarahungiye kubera uruhare yakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mutamba ati “Hirya y’iyi hoteli hari umukwe wa Habyarimana witwaga Ntirivamunda, umugore we yitwa Jeanne Habyarimana aba mu Bufaransa tujya tumwumva, yari umugore wa Ntirivamunda.”

Uyu mugabo kimwe n’abandi baturage baba muri aka gace bavuga ko isambu Ntirivamunda yari ahafite yayibonye mu buryo bw’amahugu.

Ati “Hano baraje barahiha, biha amasambu bimura abaturage nta mafaranga, nicyo cya gitugu. Ubu hari Ubudasa, leta y’ubumwe ubu ntabwo ishobora kuza ngo yimure umuturage itagize icyo imuha.”

Ni ingingo Mutamba ahuriyeho na Rusanganwa Isaie na we utuye muri aka gace, wavuze ko “twari dutuye dutuje, Habyarimana n’umuzungu baraza barapima baradusinyisha, batangira kubaka baduha n’akazi.”

Yakomeje avuga ko “Ariko ubwo muri uko kubaka baratubariye ndetse baranadusinyisha, gusa nta kintu twigeze tubona. Nyuma yaho twaje kujya kuri komine hamwe na mubyara wanjye, tubaza uwari Burugumesitiri, Nkurunziza Jean Claude tuti ko batubarishije bakanadusinyisha tugategereza amafaranga tukayabura, tuzabaho dute?”

Icyo gihe, mu burakari bwinshi Burugumesitiri Nkurunziza yabasubije ati “ibyo nkubita ni nk’ibi ko nyir’igihugu yafashe ubutaka bwe ubundi muburanya nyir’igihugu nka nde?”

Rusanganwa yavuze ko yanze kumva ibyo Burugumesitiri, agaragaza ko Habyarimana nta burenganzira afite bwo kubatwara ubutaka.

Ati “Naramubwiye nti ese kuva ku Gisenyi akaza (Habyarimana) kudutwarira ubutaka twe yari azi ko tuzatura mu kirere?, ni uko Burugumesitiri aratubwira ati reka nze nkwereke uko nkora. Twarirutse njye na mubyara wanjye, turaza turatuza, baraza bakora akazi kabo, nanjye mba umukozi kuko nashakaga uko nzabaho.”

Rusanganwa yavuze ko n’ibyo gukora byageze aho biranga kuko batari bagihembwa.

Ati “Twageze aho banga kuduhemba, umuzungu akajya aza ati mwihangane kugeza FPR Inkotanyi iteye.”

Uyu mugabo yavuze ko aho iyi hoteli yuzuriye, yakomeje kuyikoramo nk’umutetsi, ndetse yagiye abona inshuro nyinshi Habyarimana yayisohokeyemo ari kumwe na Kabuga na Col Elie Sagatwa.

Ati “Kabuga naramubonye n’amaso yanjye na Perezida Habyarimana na Sagatwa babaga barikumwe rwose […] iyo bahageraga njye nabaga ndi umuyede abasirikare ni bo bakoraga, bakadutuma nk’uko utuma umuyede nyine, nta kindi twakoraga uretse kujya koza ibyombo hariya ku mazi, ariko nabwo ukabikora umusirikare akuriho […] iyo yabaga (Habyarimana) yaje twari twarabimenyereye nta kunyeganyega.”

Amateka yarahindutse

Mu 1993, ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugeze ahashyushye, iyi hoteli ni yo yaberagamo imyitozo y’ingabo z’u Bufaransa zari zakereye gutabara Habyarimana.

Abonye iby’urugamba byanze, Paul Henrio wari waranditsweho iyi hoteli ari na we wayigenzuraga yahise yisubirira iwabo mu Bubiligi. Kuva mu 1993 kugeza mu 2004 ahari iyi hoteli hari harahindutse ishyamba, kuko nta kindi cyayikorerwagamo.

Murenzi Donatien na we wari warabyirukiye muri aka gace, ariko nyuma akaza aza kujya mu Bubiligi, yaje kumenya amakuru ko nta kintu gikorerwa muri aka gace.

Mu 2004, Murenzi wari uzi neza amateka y’aha hantu kuko yari ahaturiye, yahise ajya mu Bubiligi gushaka Paul Henrio ngo ahagure.

Ati “Twagiye muri Ambasade y’u Rwanda turagura, ngarutse nongeraho n’ibindi bice naguze n’abaturage, niga umushinga nitonze.”

Ahahoze hitwa ‘Canard Sauvage’, Murenzi yaje kuhahindurira izina ahita Muhazi Beach Resort, hoteli imaze kuba ikimenyabose mu Burasirazuba.

Ati “Igitekerezo cyo gushora imari hano kwari ugutera ikirenge mu cy’abayobozi b’igihugu cyacu badushishikarizaga guteza igihugu cyacu imbere, nyuma y’ibihe by’amage cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukibanda mu gushora imari mu bice by’icyaro, dore ko Kigali na yo yari imaze kugira aho igera.”

“Njye rero nahisemo gukora ubukerarugendo kubera amateka narinzi abumbatiwe n’aka gasozi ka Kabare gakikijwe n’Umurambi w’Inyambo na Gakoni hakurya yacu, na Kavumu byose bihurira ku Kiyaga cya Muhazi.”

Iyi hoteli iri ku buso bwa hegitari zirindwi, ifite ibyumba 63, ikaba ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi neza. Ahantu hatuje cyane, kandi heza.

Mu bice bitatu bigize Muhazi Beach Resort hari ikigizwe n’ibyumba byakira umuryango ugizwe n’abantu barenze babiri, bifite ibyumba bibiri, ubwogero, uruganiriro n’ibindi nkenerwa. Ushaka kumara ijoro rimwe muri Muhazi Beach Resort ari muri iki cyumba yishyura 100$.

Hari ikindi gice kigizwe n’ibyumba bitandukanye, kimwe na cyo cyakira abantu babiri, aho ugishaka yishyura 50$. Hari ibyumba kandi byakira umuntu umwe agatanga 30$.

Inkuru bijyanye:

Dutemberane Muhazi Beach Resort, ishusho y’ubwiza bw’Ikiyaga cya Muhazi (Amafoto na Video)

'Bungalow' Habyarimana yakundaga kwicarwamo ari kumwe n’inshuti ze, mbere hacyitwa Canard Sauvage. Ni uku hari hameze ntabwo bahahinduye
Rusanganwa Isaie utuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bambuwe ubutaka bwabo ntibahabwe ingurane
Mutamba Eugène yavukiye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana. Ni ho yabyirukiye ndetse aranahatuye ubu. Yavuze uburyo icyo gice cyari cyarigaruriwe na Habyarimana
Murenzi Donatien (iburyo) agaragaza icyatumye ashora imari muri Muhazi Beach Resort
IGIHE yagiranye ikiganiro na Murenzi Donatien uyibora Muhazi Beach Resort
Muhazi Beach Resort ni hoteli nziza iri mu Kiyaga cya Muhazi
Muhazi Beach Resort iri mu Karere ka Rwamagana
Muhazi Beach Resort ifite ibyumba 63
Uri muri Muhazi Beach Resort aba yitegeye ubwiza bw'Ikiyaga cya Muhazi
Muhazi Beach Resort ifite n’ibyumba by’inama bishobora kwakira abantu bagera kuri 600
Muhazi Beach Resort ubona iri ku musozi umeze nk’ikirwa. Ituranye n’uduce nka Murambi w’Inyambo, Gakoni, na Kavumu, imisozi yose ikora ku kiyaga cya Muhazi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza