Umutingito ukomeye wibasiye akarere k’imisozi mu Burasirazuba bwa Afghanistan mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho kuri ubu imibare igaragaza ko abarenga 1000 ari bo bapfuye mu gihe abandi 1500 bakomeretse.
Iyi mibare ishobora gukomeza kwiyongera bitewe n’uko ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inzu bigikomeje.
Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 5,9. Umutingito wo kuri urwo rwego uba ufite ubushobozi bwo gusenya inzu z’abantu n’izindi nyubako zidakomeye ndetse n’inkangu ziba zishobora kubaho.
Umutingito nk’uyu wigeze kubaho mu 2002 nyuma y’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ku butegetsi bw’Abatalibani.
Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Ntara ya Paktika, Mohammad Amin Huzaifa, yatangaje ko abapfuye bageze ku 1000 ariko imibare ishobora kwiyongera.
Umutingito ufite igipimo cya 6,1 wahitanye abantu 1000 muri Afghanistan mu 2002 naho undi wakurikiyeho uhitana abagera ku 4500.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!