IGIHE

Abayobozi b’Ingabo za Amerika n’u Burusiya baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine

0 13-05-2022 - saa 19:30, IGIHE

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd J. Austin III yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Shoigu, ibiganiro bya mbere bihuje aba bayobozi guhera ku wa 18 Gashyantare 2022.

Ni ibihugu bikomeje kurebana ay’ingwe, cyane cyane nyuma y’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022.

Ni intambara Amerika yamaganye, ndetse iri mu bihugu biri imbere mu gutera inkunga Ukraine, iyoherereza intwaro nyinshi kandi zigezweho.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon), John F. Kirby, yasohoye itangazo agaruka ku ngingo z’ibanze zaganiriweho.

Ati "Minisitiri Austin yasabye ko hahita habaho agahenge mu ntambara muri Ukraine ndetse ashimangira n’akamaro ko gukomeza gufungura imiyoboro y’itumanaho hagati y’ibi bihugu."

Ku wa Kabiri, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ingengo y’imari ya miliyari $40 y’inyongera ya gisirikare, ubukungu n’inkunga kuri Ukraine.

Perezida Joe Biden yaherukaga gusaba Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ingengo y’imari ya miliyari $33 yo gufasha Ukraine, ariko abagize inteko bahitamo kongera iyo nkunga ya gisirikare n’ubutabazi.

Iyo nkunga irimo miliyari $6 zagenewe inkunga mu bijyanye n’umutekano, harimo amahugurwa n’intwaro, miliyari $8.7 zo kuzuza ububiko bwavanywemo ibikoresho byagiye muri Ukraine na miliyari $3.9 zo kongerera imbaraga ibirindiro bafite mu Burayi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha Ukraine intwaro zifite agaciro ka miliyari T $3.5, kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare 2022.

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd J. Austin III, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Shoigu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza