IGIHE

Abanyamerika icyenda barimo abana batandatu biciwe muri Mexique

1 5-11-2019 - saa 21:20, Habimana James

Leta zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko abaturage bazo icyenda barimo abagore batatu n’abana batandatu, biciye mu gihugu cya Mexique bikozwe n’abantu bikekwa ko bacuruza ibiyobyabwenge.

Aba bantu bari bamaze imyaka itari mike batuye muri iki gihugu. BBC yatangaje ko aba banyamerika batezwe n’abantu bitwaje intwaro bari mu modoka bakabarasa.

Minisitiri w’umutekano muri Mexique, yavuze ko aba banyamerika bashobora kuba bishwe mu buryo butari bugambiriwe.

Leta ya Sonora ari naho aba bantu biciwe, ni agace karangwamo n’imitwe ibiri ihora ihanganye, uwitwa La Línea na Los Chapos.

Bamwe mu bantu bo muri uyu muryango bavuze ko abana babiri bishwe bari munsi y’umwaka umwe.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko abitabye Imana bari abantu bakomoka mu muryango mwiza kandi b’inshuti, bakaba bishwe bitewe n’iyi mitwe ibiri yarimo irasana hagati yayo.

Amafoto yafashwe agaragaza imodoka yafashwe n’umuriro iri aho aya mahano yabereye.

Trump yavuze ko Amerika yiteguye gutanga ubufasha mu guhangana n’iki kibazo cy’uru rugomo kandi mu buryo bwihutirwa.

Gusa Perezida wa Mexique, Andrés Manuel López Obrador, yavuze ko igihugu cye kigomba guhangana n’iki kibazo hakurikijwe ubwigenge nta kukivogera, bahangana n’abagize uruhare muri ubu bwicanyi.

Amakuru avuga ko abagore batatu ubwo bari kumwe n’abana 14, bafashe imodoka bava muri leta ya Sonora berekeza ahitwa Chihuahua, bakaba aribwo baguye muri iki gico cyahitanye aba bantu icyenda.

Amakuru avuga ko aba bantu barashwe bagerageza guhunga, kugeza ubu kandi hakaba hoherejwe abashinzwe umutekano benshi.

Aba ni bamwe mu banyamerika biciwe muri Mexique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fred k.50 2019-11-06 15:14:40

Yooo pole sana !! Twihanganishije ababuze ababo

Kwamamaza