Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas, aho kugeza ubu abandi benshi baburiwe irengero.
Uyu mwuzure watewe n’umugezi wa Guadalupe wuzuye cyane mu gihe gito, uzamuka metero 7,9 mu isaha imwe gusa. Amazi yahise atangira gutwara inzu zitwarwa n’imodoka n’utubari turasenyuka.
Abashinzwe ubutabazi baracyashakisha abana bagera kuri 25 bari mu bakobwa 750 bitabiriye ibirori bya Camp Mystic, hafi y’Umujyi wa Kerrville, mu bilometero 104 uvuye i San Antonio mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Ibice bitandukanye byatangajwemo ibihe bidasanzwe, nyuma y’uko imihanda myinshi isenywe n’umwuzure n’imirongo ya telefone ikangirika burundu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ari ibyago "bitangaje" kandi "biteye ubwoba", mu gihe Ibiro bya Perezida byasezeranyije gutanga ubufasha.
Amafoto agaragaza amazi menshi y’umwuzure yibasiye ibiraro n’amazi yihuta cyane yiruka mu mihanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!