IGIHE

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye Texas

0 5-07-2025 - saa 09:52, IGIHE

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas, aho kugeza ubu abandi benshi baburiwe irengero.

Uyu mwuzure watewe n’umugezi wa Guadalupe wuzuye cyane mu gihe gito, uzamuka metero 7,9 mu isaha imwe gusa. Amazi yahise atangira gutwara inzu zitwarwa n’imodoka n’utubari turasenyuka.

Abashinzwe ubutabazi baracyashakisha abana bagera kuri 25 bari mu bakobwa 750 bitabiriye ibirori bya Camp Mystic, hafi y’Umujyi wa Kerrville, mu bilometero 104 uvuye i San Antonio mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.

Ibice bitandukanye byatangajwemo ibihe bidasanzwe, nyuma y’uko imihanda myinshi isenywe n’umwuzure n’imirongo ya telefone ikangirika burundu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ari ibyago "bitangaje" kandi "biteye ubwoba", mu gihe Ibiro bya Perezida byasezeranyije gutanga ubufasha.

Amafoto agaragaza amazi menshi y’umwuzure yibasiye ibiraro n’amazi yihuta cyane yiruka mu mihanda.

Abantu 24 nibo bamaze gupfa baguye muri uyu mwuzure
Imiryango myinshi itegereje kumenya amakuru y'abantu babo bikekwa ko baguye muri uyu mwuzure
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza