IGIHE

Ukraine: Abagore bashobora gutegekwa kujya mu gisirikare

0 14-04-2025 - saa 16:08, Utuje Cedric

Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Col. Pavel Palisa, yatangaje ko bikwiye ko abagore bashyirwa mu gisirikare cy’igihugu ku itegeko nk’uko Israel ibikora.

Ukraine imaze igihe iri mu ntambara n’u Burusiya, yagiye ihura n’ibibazo birimo ibura ry’abasirikare.

Col. Pavel Palisa aganira n’ikinyamakuru Bihus, ku wa 12 Mata 2025 yavuze ko hakenewe igihe cyo kumvisha abaturage bose ko kujya mu gisirikare ari itegeko

Yakomeje avuga abantu banze kujya mu gisirikare cy’igihugu bakwiriye gukumirwa guhabwa serivisi za Leta n’amahirwe atandukanye arimo n’akazi ka Leta.

Ati “Niba umuturage avuga ko ashyigikiye Leta, akazi, uburezi, muri rusange, gusaba kwishyurwa mu ngengo y’imari ya Leta, bagomba kubanza gukorera igihugu, hakaba amasezerano ntarengwa, amara nibura umwaka mu gisirikare.”

Yakomeje asobanura ko mu gisirikare kigezweho haba harimo abagabo n’abagore nko muri Israel.

Ati “Hari akazi gatandukanye, uko kaba kameze kose, wenda dukwiriye kwigira kuri Israel kuko irabikora.”

Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine mu 2022, iki gihugu cyahise gishyiraho ibihe bidasanzwe ndetse gitangaza ko abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 batemerewe kuva mu gihugu hagamijwe kongera umubare w’ingabo za Ukraine.

Abagore muri Ukraine bagiye kujya binjijwa mu gisirikare ku itegeko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza