IGIHE

Vital Kamerhe mu nzira yo kongera kuyobora Inteko ya RDC

0 24-04-2024 - saa 08:44, Jean de Dieu Tuyizere

Vital Kamerhe wabaye Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2006 kugeza mu 2009, yabonye andi mahirwe ashobora gutuma asubira kuri uyu mwanya.

Uyu munyapolitiki yakoze imirimo itandukanye muri Leta ya RDC, ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ubwa Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila.

Ku bwa Félix Tshisekedi, yabaye Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kugeza ubwo atawe muri yombi mu 2020, akurikiranweho kunyereza miliyoni 50 z’amadolari.

Nyuma y’imyaka ibiri Kamerhe afungiwe muri gereza nkuru ya Makala, yagizwe umwere mu 2022, mu 2023 Perezida Tshisekedi amugira Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu.

Kwinjira muri iri huriro kwatumye Kamerhe n’ishyaka UNC yashinze rishyigikira kandidatire ya Tshisekedi mu matora yabaye mu mwaka wa 2023. Amajwi yavuye mu mashyaka agize ‘Union Sacrée’ yafashije uyu Mukuru w’Igihugu kubona intsinzi nini y’amajwi 73.47%.

Hashingiwe ku bwumvikane bw’amashyaka agize iri huriro, mu nzego zifata ibyemezo za RDC hagomba kubaho gusaranganya imyanya; ni yo mpamvu byari byitezwe ko uwo mu ishyaka ritari UDPS riri ku butegetsi ari we usekerwa n’amahirwe yo kuba Perezida w’umwe mu mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko.

Kuri uyu wa 23 Mata 2024, abagize Union Sacrée batoye umukandida ubahagararira ku mwanya wa Perezida w’umutwe w’abadepite. Abari bahatanye ni Kamerhe wa UNC, Christophe Mboso wa CRD akaba anasazwe ari Perezida w’uyu mutwe na Modeste Bahati wa AFDC-A wari usanzwe ari Perezida w’umutwe wa Sena.

Mu majwi 372, Kamerhe yabonyemo 183. Yakurikiwe na Mboso wagize 113, Bahati we agira 69. Bisobanuye ko Kamerhe azahatanira uyu mwanya n’abandi bari mu mahuriro atavuga rumwe n’ubutegetsi; ubusanzwe afite intege nke ugereranyije na Union Sacrée.

Mbere y’uko iri tora riba, Kamerhe yari yasezeranyije abagize iri huriro ko naba Perezida w’uyu mutwe w’Inteko, azaharanira demokarasi n’ibiganiro mpaka byubaka, kandi ko atazatenguha Umukuru w’Igihugu, Perezida Tshisekedi.

Yavuze ko azaharanira uburenganzira bw’abagize umutwe w’abadepite, ku buryo nta mudepite uzongera gutabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo ubushinjacyaha buzajya bubanza kubimenyesha ubuyobozi bw’Inteko.

Kamerhe yateguje ko natorerwa kuyobora abadepite, we na bagenzi be batazaceceka mu gihe bazaba babonye ibitagenda neza muri guverinoma ya RDC.

Umutwe w'abadepite muri RDC wiganjemo abo mu ihuriro Union Sacrée
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza