Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibikomere n’ibisigisigi byayo biracyari bibisi mu mitima y’abayirokotse. Bamwe mu bafite ibikomere byayo, harimo abarokokeye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, bahizwe bikomeye n’Interahamwe zigatizwa umurindi n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal.
Indege ya Habyarimana Juvénal yahanuwe tariki 6 Mata 1994, bucya Abatutsi bahigwa abandi bicwa mu gihugu hose, mu mugambi wari umaze igihe utegurwa.
Tariki 8 Mata 1994, Abatutsi bari batuye i Nyamirambo batangiye guhigwa bikomeye, biva ku guhigwa n’Interahamwe hiyongeraho n’ingabo zarindaga Habyarimana n’abandi basirikare.
Kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji yitiriwe Mutagatifu Andereya i Nyamirambo, ni hamwe mu ho Abatutsi bari bagiye gushaka ubuhungiro mu bihe byari bigoye ngo bakize amagara, ariko bakahicirwa.
Umusaza Gakwaya Gérard utuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu mudugudu w’Urumuri, ni umwe mu barokotse amasasu y’abasirikare barindaga Habyarimana ariko umugore we n’abana be babiri bakicwa.
Mu buhamya yahaye IGIHE, yavuze ko abo basirikare bari bahamagajwe na bamwe mu bantu bakoraga muri Banki Nkuru y’Igihugu bari basanzwe baziranye.
Ati “ Urabona Indege imanutse ku itariki 6 Mata 1994, tariki 7 twiriwe twihisha, ku itariki 8 niho abasirikare barashe umuntu n’ijoro, agwa imbere y’irembo iwanjye.”
Tariki ya 9 Mata 1994, Fabien Neretse wari utuye i Nyamirambo niwe wahagamaye abasirikare barindaga Habyarimana, ngo baze kubafasha kwica Abatutsi. Uwo munsi ni nabwo umugore wa Gakwaya n’abana be bishwe.
Neretse Fabien mu 2019 yakatiwe n’inkiko zo mu Bubiligi igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Gwakaya yavuze ko Nyamirambo kari agace kari gatuwe n’abantu bishoboye barimo abakoraga muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) na Banki y’Ubucuruzi (BCR). Ni ho kandi hari hatuye benshi mu bacuruzi bari bakomeye.
Yavuze ko kubera ko abari bahatuye bari bakomeye, byatumye hitabazwa abasirikare barindaga Habyarimana kuko Interahamwe zitari gupfa kuhatinyuka. Ikindi ni uko abakoraga muri BNR aribo bahamagaye izo ngabo kuko abenshi bakomokaga i Gisenyi na Ruhengeri, ibice Habyarimana n’abasirikare bakuru bakomokagamo.
Gakwaya yavuze ko mu minsi yakurikiye tariki 8 Mata, abo basirikare barindaga Habyarimana bakomeje kujya bagaruka kwica Abatutsi.
Yavuze ko mbere y’uko ubwicanyi butangira, hari habanje gukorwa urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa, ku buryo atari ibintu byatunguranye.
Gakwaya yavuze ko abasirikare barindaga Habyarimana hejuru yo kwica Abatutsi muri Nyamirambo, banasahuraga imitungo yabo.
Ati “Bakoraga byose. Amafaranga barasahuraga, ibintu byanjye nta kintu nigeze ndamura na gito.”
Cerobika Alphonsine na we utuye muri aka gace ka Nyamirambo, umugabo we witwa Buseruka Gérard yishwe n’Umutwe w’ingabo zarindaga Habyarima.
Yabwiye IGIHE ko ku itariki ya 3 Gicurasi ari bwo umugabo we wari usanzwe akora muri BCR yishwe.
Cerobika yavuze ko umunsi bica umugabo we, yari yabanje guhunga kugira ngo bataza kumwicana na we, n’abana be cyangwa bakaba bafata ku ngufu abakobwa be.
Ati “We yaratubwiraga ngo tugende, ntabwo ashaka ko baza kumufatira ku ngufu abana areba, noneho aguma aho, baraza baramubaza ngo turi hehe? Aravuga ngo sinzi aho bagiye, maze baramusohora bamushyira hano hanze mu gikari baramurasa.”
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rwezamenyo, Rwego Yusuf, yabwiye IGIHE ko muri aka gace hishwe abatutsi benshi cyane, nubwo hatarakusanywa umubare.
Ati “Aka gace ka Nyamirambo kaguyemo Abatutsi benshi bari bavuye imihanda yose. Hari abari bavuye muri St Joseph, hari abari bavuye mu Biryogo, ariko dufashe uyu mudugudu w’Urumuri, hano abantu benshi bishwe n’Abasirikare.”
Yavuze ko hari n’abatutsi bapakiwe mu modoka bakajya kwicirwa muri Rwezamenyo bavuye muri St Joseph.
Bamwe mu batungwa agatoki kuba ku isonga yo kwicisha abatutsi benshi muri Nyamirambo, harimo Karera François wari Burugumesitiri wa Komine Nyarugenge na Renzaho Tharcisse wayoboraga umujyi wa Kigali.
Rwego yavuze ko nubwo Abatutsi bahizwe bakicwa bunyamaswa, igihe cyaje kugera Interahamwe n’Abasirikare ba Habyarimana bagatsindwa.
Yavuze ko guhera tariki 10 Nyakanga 1994 aribwo Abatutsi bongeye kubona urumuri, nyuma y’amezi agera kuri atatu bari mu mwijima.
Ati “Kuva Camp Kanombe yavamo, ingabo za Habyarimana zakwiriye imishwaro zitakimenya ngo uri umututsi ahubwo bagenda basaba n’ibiryo mu muhanda. Umuntu wese wari ukiriho yabonaga ko ingabo zo kwa Habyarimana zatsinzwe.”
Yavuze ko Inkotanyi zagendaga zirokora abicwaga ari nako zinarwana n’abari batarava ku izima.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyamirambo bishimira ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye, kuri ubu biyubatse babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza. Bavuga ko abana babashije kwiga amashuri, abandi batari bafite aho baba barubakiwe, abari imfubyi ubu barakuze babaye abagabo n’abagore babereye u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!