IGIHE

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

47 1-04-2020 - saa 08:29, IGIHE

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje ibihugu bya Uganda na Kenya ko u Burundi bwafashe umwanzuro wo kubuza amakamyo atwaye ibicuruzwa avuye mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.

Ubusanzwe amakamyo yose atwaye imizigo avuye ku cyambu cya Mombasa, anyura muri Uganda no mu Rwanda mbere yo kugera mu Burundi.

Ubuyobozi bw’u Burundi buherutse gufata umwanzuro wo kwangira ayo makamyo kwinjira mu gihugu, biteza umuvundo ku mipaka.

Ni umwanzuro utarishimwe n’abacuruzi kuko uhabanye n’ibyo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biherutse kwemeranya byo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Abaminisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abashinzwe ibikorwa by’uwo Muryango, bemeje ko ibihugu binyamuryango byorohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Kenya na Uganda, ibimenyesha ko amakamyo yari yerekeje i Burundi yangiwe kwinjira.

Mu ibaruwa u Rwanda rwanditse IGIHE yabonye rwagize ruti “Guverinoma y’u Burundi ntikiri kwemerera amakamyo atwaye imizigo kwinjira aturutse mu Rwanda hirengagijwe imyanzuro y’abaminisitiri ba EAC.”

“Kubera ko u Burundi bwafunze imipaka yabwo yose ku makamyo atwaye ibicuruzwa avuye mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ntabwo izongera kwemera ko amakamyo ajyanye imizigo mu Burundi aca ku butaka bwarwo.”

Guhera mu cyumweru gishize, amakamyo yari atwaye ibicuruzwa bigiye mu Burundi yaheze ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibaruwa ya Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko kugeza kuwa 30 Werurwe, hari amakamyo 23 yari yarabuze uko yinjira mu Burundi aciye mu Rwanda.

Abashoferi na ba nyiri amakamyo bagerageje bashaka uko ikibazo cyabo cyakemuka ariko Leta y’u Burundi ikinangira.

Tariki 28 Werurwe, amakamyo atatu yari ajyanye ibicuruzwa mu Burundi abinyujije ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera yangijwe kwinjira mu Burundi, abiri muri yo arapakururwa ibicuruzwa bipakirwa mu makamyo yo mu Burundi, naho indi imwe yo byageze kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe itaremererwa kwinjira mu Burundi.

Kuwa Gatanu ushize, ku mupaka wa Ruhwa naho andi makamyo abiri yari yangiwe kwinjira.

Ku mupaka w’Akanyaru, hari andi makamyo yari aparitse ku ruhande rw’u Rwanda, ba nyirayo bari kugerageza kuganira n’ubuyobozi bw’u Burundi kugira ngo yinjire.

Kubera icyo kibazo, amakamyo umunani yaganaga i Burundi yari aparitse mu gace katagira nyirako ahazwi nka Mirama Hills, ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 29 Werurwe .

U Rwanda kandi kuri uyu wa Kabiri rwemereye abarundi batandatu kugaruka mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma yabo ibangiye kwinjira.

Nkuko byatangajwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, abo barundi bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo tariki 27 Werurwe.

Umwe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka yagize ati “Bari baheze mu gace katagira nyirako ku ruhande rw’u Burundi, nta biribwa, ntaho kwikinga bategereje ko abayobozi b’iwabo babemerera kwinjira.”

Abo barundi barimo umuryango w’abantu batanu, umwe yari yaraje kwivuza kanseri mu Rwanda n’undi mugabo wageze mu Rwanda avuye muri Kenya tariki 25 Werurwe 2020.

Tharcienne Hashazinka yari amaze amezi menshi aba mu Rwanda, arwaje umuhungu we waje kwivuza kanseri ku bitaro bya Butaro.

We n’abandi bo mu muryango we bamufashaga kwita ku muhungu we, bari bamaze iminsi itanu baraheze mu gace katagira nyirako ku mupaka, uburyo bwose bwifashishijwe n’umugabo wa Hashazinka ngo binjire mu gihugu cyabo ntacyo bwatanze.

Umwe mu bashinze abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwabakiriye, rukabashyira mu kato rubitaho muri amwe mu macumbi ya Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye.

Impamvu bashyizwe mu kato, ni uko aho bari bari ku butaka butagira nyirabwo ku mupaka, bagiye bahura n’abantu batandukanye ku buryo nta wakwizera ko batahuye n’abanduye Coronavirus.

Icyemezo cy’u Burundi cyo kwangira abaturage bacyo kwinjira iwabo nabyo bihabanye n’imyanzuro yafashwe n’abaminisitiri ba EAC mu cyumweru gishize.

Mu byemejwe harimo kuba ibihugu byarasabwe kumenyesha Ambasade gufasha abaturage babyo baba baragizweho ingaruka n’ifungwa ry’imipaka, kubafasha kugera aho bari bagiye muri EAC n’ibindi.

U Burundi bwanze ko amakamyo atwaye ibicuruzwa avuye mu Rwanda atambuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kk 2020-04-04 06:38:34

Mu kwangira amakamyo yabo kwinjira mu Burundi sinzi abo bategetsi uwo bahima; rwose babireke bigaruke mu Rwanda tubyigurire, bazabyicuza batakibibonye. Abayobozi baba benshi pe, genda Burundi warakubititse.

2
Bamenya 2020-04-03 17:31:33

Koko ibyisi byose nubusa ...ubu ndi kureba abafite ama etaje atagize icyo ari kubinjiriza nkareba abafite amamodoka aparitse ntacyo amariye ba nyirayo izi saha nkareba abita ko bize ubu dipolome zabo bakaba ntaho bazibunza nkareba abiratana ubwenge nibitwaro ubu byose byabaye ubusa nkareba uburyo buri muntu wese yihishe ntawumuhiga nkareba abari kwicwa ninzara abandi bijuse nkareba coronavirus uburyo nabakomeye itabarebera izuba niyo baba bijuse nkareba uburyo ihitana abakomeje aborohereje nabo bicishwa inzara nkareba insegero nimisigiti uburyo ntacyo bikimariye abayoboke nkareba nkareba nkongera nkareba ...!!!??? Ibyisi n’ubusa...

3
Robert 2020-04-03 06:58:24

@Kiiza nibyiza kunenga ariko nanone ntiwavugako EAC ntacyo yakoze kuko yoroheje urujya n’uruza kdi hari benshi byafashije gukoresha inzira y’umuhora wa ruguru guhera Uganda kugeza Kenya
Twishimire EAC kdi n’ibibazo biberaho kubikemura
Ikindi kintagaje uvuze ntibibaho kwishyurira u Burundi kuko ntagaciro kuko iyo biyishyurira bari guha EAC agaciro nuko ntazi niba aribyo
Ariko bibaye aribyo ikosa nuwaba yaratangiye u Burundi,kuko Burundi kuri sujet ntakosa bwaba bufite

4
Iradukunda 2020-04-02 01:01:43

Chantal we, kuba H.E abayoboy neza byakumvikana, nyamara kumwita Rudasumbwa nugukabya. Uwiteka niwe Rudasumbwa wenyine. Hama kuba ubutegetsi bwa Gitega butubahirije amasezerano bagiranye ejo bundi, sibishya kubabuzi uwo muco barawusanganywe. Ikimbabaza nukuntu hakiri umutegetsi abona ko kwigunga cke kudakorerahamwe nabandi bitanga development. Yaba rwandese or burundian muri kwibeshya mukwerekana ko igihugu iki cg ikindi kitari guhomba dore ko nibyo bihugu bituranyi kuva kera abanyagihugu bimpande zose babituyemo. Na none ubukungu cke ubukene ntiburoranya. Umuturanyi yaba akenye cke atunze bikugiraho ingaruka nubwatari zimwe. Ndangize nsaba uburundi kudakinisha ubuzima bwa muntu kuko nuwotohitanwa na covid-19 inzara ntiyamusiga. Abarundi n’abanyarwanda twumvikane atawigira igitangaza kuri yisi . Ubufatanye ninzira yonyene irashe mugukinka corona n’ inzara idasigayinyuma. Murakoze

5
Iradukunda 2020-04-02 01:01:43

Chantal we, kuba H.E abayoboy neza byakumvikana, nyamara kumwita Rudasumbwa nugukabya. Uwiteka niwe Rudasumbwa wenyine. Hama kuba ubutegetsi bwa Gitega butubahirije amasezerano bagiranye ejo bundi, sibishya kubabuzi uwo muco barawusanganywe. Ikimbabaza nukuntu hakiri umutegetsi abona ko kwigunga cke kudakorerahamwe nabandi bitanga development. Yaba rwandese or burundian muri kwibeshya mukwerekana ko igihugu iki cg ikindi kitari guhomba dore ko nibyo bihugu bituranyi kuva kera abanyagihugu bimpande zose babituyemo. Na none ubukungu cke ubukene ntiburoranya. Umuturanyi yaba akenye cke atunze bikugiraho ingaruka nubwatari zimwe. Ndangize nsaba uburundi kudakinisha ubuzima bwa muntu kuko nuwotohitanwa na covid-19 inzara ntiyamusiga. Abarundi n’abanyarwanda twumvikane atawigira igitangaza kuri yisi . Ubufatanye ninzira yonyene irashe mugukinka corona n’ inzara idasigayinyuma. Murakoze

6
Cyubahiro Jean de Dieu 2020-04-01 22:07:19

Igihe bahereye

7
Ndashimye 2020-04-01 21:37:58

Kiiza , u Rwanda ntabwo rukora kunyanja, nta mutungo kamere ufatika dufite. Mbona ariyo mpamvu duhora dusa nabingingira ibindi bihugu byo muri EAC cyane cyane Kenya,Uganda na Tanzania ko byatubanira neza kuko turabikeneye kandi cyane. Ariko uzarebe nk’Uburundi kubera ko ntacyo tubukeneyeho cyane ntabwo abayobozi babutaho umwanya cyane.
Ukuntu mbona abanyarwanda duteye,iyo tuza kuba dukora ku nyanja cyangwa dufite munsi y’ubutaka hihagije kuburyo bufatika nka Angola(urugero) ndakurahiye abaturanyi batajya bemera kumva ibyo tubabwira ngo babishyire mungiro ntamwanya twajya tubataho.
Sinzi aho bipfira ariko ubundi igihugu cy’Uburundi cyagakwiye kuba umuvandimwe w’incuti ikomeye y’u Rwanda kuko dusangiye byinshi.

8
Alias Emmanuel 2020-04-01 18:14:21

Ndashaka kubaza bariya biyemezi, babanje gufungirana imyembe, bati nta nyanya abanyarwanda bazongera kurya, imfashanyo ya Pam bati ntayo dushaka kandi inzara irimo kubica, ariko kubera ko we afite inyanja ya tanganyika nta kibazo, arongera ngo Covid-19 yarayisengeye, kandi niko yica abantu, ngo araharanira amatora, arabyina ku gasozi ngo arabyinira Imana nkaho ihwanye nawe, arapfukama mu gisambu ngo arasenga, aratukana yigisha inzangano ngo ni politike, aba gusubirikanya nabo byaba ari ukwitesha agaciro. Mubareke bazigarura cyangwa bazahereyo. Harya covid ntirahagera ko wumva ari indwara yo mu rwanda? Nibe nabandi baba bayikuye iyo bagiye, mwe mwayikuye he ko muba mu mbere? Amaso nicyo aberaho. Urwango murufitiye nirwo rubabuza gutekereza neza. Ayo makamyo muyirukane, harimo ibyo mukenera, imisoro... Ariko aribyo neza mwayasubiza inyuma.

9
Kiiza 2020-04-01 15:57:28

Ngewe ikibazo cyange ni uko ntabona akamaro ka EAC.

Itumariye iki mubyukuri? Ngaho abanyarwanda barimo gufungwa no kwicwa muri Uganda, muri 2015 abanyarwanda bahigishijwe uruhindu m’Uburundi, Imipaka ngo irafunze?

Amafaranga dutanga buri mwaka ngo yo gutuma EAC ikora tuyatangira iki ko ntakintu na kimwe muratwereka twunguka?

Uburundi ntibwigeze bwishyura u Rwanda amamillion twabutangiye kugirango bwemererwe kwinjira muri EAC
Kugeza n’ubu abarundi nta misanzu namba batanga, ariko nibo baba abambere mukuzambya imikorere ya EAC no kurenga kumasezerano agenga umuryango. None se turarwana n’iki twavuyemo

Niba nzajya i Bugande ngafungwa ngo ndi maneko, hatera virus abagande bakirukana abanyarwanda babashinza kubanduza, abarundi nabo badashinga ntibabyine bagafunga udupaka twabo twa nyakatsi, ubwo akamaro ka EAC ni akahe turetse kubeshyanya?

10
Grevy 2020-04-01 14:32:14

Erega uburundi nti mukabuteho umwanya, Niba hari igihugu kiyobowe n’injiji ni ubururundi, ibintu byose bari inyuma. Bo wagira ngo bibera mu isi yabo. Kndi muri Domaine zose, baracyari muri 1970 tugeze muri 2020.

11
Nizigiyimana 2020-04-01 14:29:35

Muri iki gihe cyo kurwanya Coved19, twari dukwiye koroshya yihereranye ry’ibiribwa u Burundi burashonje bukeneye imfugugwa ndetse nyinshi ntabwo iki gihe arico gusubiza amakanyo abizanye inyuma .

12
che 2020-04-01 13:48:28

Ese Felix ibyo bbihannobyafashwe ryari koumaza ari wowe wenyene wabyumvise, nta byigeze bibaho, ama camion ajya Burundi anyuze mu Rwanda ntiyigeze ahagarara na rimwe, ahubwo ubu nibwo U Burundi bubyikoreye bwangira ayajyanye ibicuruzwa byabwo kwinjira mu Gihugu.

13
win 2020-04-01 12:48:57

Abayobozi buburundi ni bi juju

14
eh 2020-04-01 12:33:54

sagahutu we, nari kugushima iyaba iyo nduru warayivugije no kw’ifungwa ry’umupaka w’urwanda na Uganda.

15
Pascal 2020-04-01 12:06:48

Ariko abantu batanga ibitekerezo birimo ibitutsi numva bitahabwa agaciro kuko burya gutukana Biba bigarahaza uburere buke tanga igitekerezo cyawe nimba ntacyo ufite cyokuvuga icecekere ntawe ubiguhora.

16
Ndikumwenayo Felix 2020-04-01 10:57:17

Kimwe jewe ndibaza yuko twokwicara tukiga amatati arihagati yibibihugu bivukana agahera mugabo ndazi yuko kuva 2015 yuko urwanda gwafatiye ibihano uburundi yuko atamodoka yiburundi yinjira murwanda canke iyinjira muburundi iciye murwanda none ivyonavyo vyamakamyo yinjira aciye murwanda yatanguye kucayo ryari kotuzi amakamyo avuye Kenya na Uganda yijirira ikobero kumupaka wuburundi na Tanzania ? Hariho abasi buburundi bandika ivyabo gucoza gutuka kugaya ubutegetsi bwiburundi ariko sivyiza ninkuko bariho abarundi bandika ibintu bitabereye kugwanda nahonyene abobose bakoresha imbuga ngurukanya ubumenyi ariko sivyiza inyandiko zigayitse ntaco zima hubwo tuba tukwiye kutanga ubutumwa bwiza bufise impanuro nziza

17
Chantal Uwimana 2020-04-01 10:55:19

Nibyo muvandinwe Callixte; tugomba kumufasha buri wese aho ari; ariko ntitwabura kumushimira intambwe yatugejejeho; ariko nibyo dutere ikirenge mucye! Naho abavuga ngo u Rwanda rurimo kuganya ko bafunze imipaka muribeshya. Kuko ababaye ni abarundi sitwe!! Kutajya i Burundi ntacyo duhomba rwose; ni ukugirango ejo inzara nimara kwica abarundi bati imipaka yarafunzwe. niba tubeshya ni batunyomoze. Nawe uvuga ngo bakubwiye ko intore itaganya ngo none baraganya ni hehe ubonye baganya!?? Ko bavuze ko banze ko amakamyo ajyana ibiryo i Burundi. Ahubwo niba atari ukujijisha bya bamwe banga u Rwanda ntacyo muzarukoraho, ntabwo ufite ESPRIT D’ANALYSE!!! ongera usome usobanukirwe.Naho muvandimwe Sagahutu abo bantu bareke; tuzi ubwenge; H;E Paul Kagame, ni RUDASUMBWA SI UGUKABYA, N’AMAHANGA ARABYEMEZA!! atari iwe ntiwari kuba ufite iyi internet n’ibindi byinshi!! GARUKA MU NZIRA; WIBA WA WUNDI UTEMA ISHAMI RY’IGITI YICAYEHO!!!!KIMWE N’ABANDI MUTEKEREREZA NABI U RWANDA. ARIKO KOKO IMYAKA 25 MUMAZE MWIDOGAAAA MWAREKEYE AHO KO MZEE AKINGIYE; URUKINGO RWO MU IJURU!!!

18
.. 2020-04-01 10:44:11

Mbese ibyo bya EAC, bite byabyo. Ntituzajya dutanga imisoro, no gufata ideni ku gihugu cy’Ubudage...hanyuma ejo tujye kwumva ngo ni umuryango ucumbagira.
Budget ya EAC ni amadollari angahe? Ni za millioni z’amadollari. Ayo madollari nitwe tuyishyura .
Ibi bya EAC, nta mutwe n’ikibuno bifite pee. Ababyungukiramo byakagombye kubatera isoni. Puu!

19
.. 2020-04-01 10:44:11

Mbese ibyo bya EAC, bite byabyo. Ntituzajya dutanga imisoro, no gufata ideni ku gihugu cy’Ubudage...hanyuma ejo tujye kwumva ngo ni umuryango ucumbagira.
Budget ya EAC ni amadollari angahe? Ni za millioni z’amadollari. Ayo madollari nitwe tuyishyura .
Ibi bya EAC, nta mutwe n’ikibuno bifite pee. Ababyungukiramo byakagombye kubatera isoni. Puu!

20
Rucari 2020-04-01 09:45:57

Narinziko u Burundi namuntu numwe ubukeneye ko perezida wabo arara yica akanirirwa yica abaturage bigihugu cye ibyo bayumvise mu madiskuru nka 2 yavuzwe nabayobozi bakuru bu Rwanda. Ubwo nta kindi twagombye kuvuga ku byemezo u Burundi bufata.

21
Ndashimye 2020-04-01 09:27:37

Amakamyo twayemereye kwinjira ndetse tuyemerera gusohoka. Ikibazo cyavutse k’uruhande rw’Uburundi. None mubyukuri Rwanda duhangayikishijwe n’iki?
Burundi ni igihugu kigenga gifite ingamba cyafashe mukwirinda Covid19 rero ndumva mwabareka burya amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe .
Nari kwibaza byinshi iyo biza kuba ari amakamyo yazaga Rwanda abarundi bafatiriye!

22
Thecatmastory 2020-04-01 09:22:11

Ndasubiza wowe wiyita bantu
Ko ari u Rwanda se kuki atari u burundi bwandikiye eac!? Ikindi niba ari u Rwanda rwabifatiriye kubera inzara kuki gufata amakamyo nyarwanda gusa , kuki c abapakuruye bakabishyira muyandi makamyo y’amanyamahanga yo yinjiye i burundi !? Umva uko wabivuga kose u Rwanda noneho rwafashe umwanzuro mwiza ruti ! Ntamodoka igomba gukoresha imihanda yacu ijya i burundi , ubundi ntituzongere gufatira ayo makamyo uvuga tuzicwe n’inzara ....ha ha ha ha ha awiiiiiii u burundi bwaheneye abazi kurunguruka !

23
sagahutu 2020-04-01 08:05:19

😂😂😂
Shau nsigaye nsoma ubutumwa bw abantu banga u Rwanda n ubuyobozi bwarwo bikansetsa 😂😂😂 shau kuva nabaho nabonye abantu badafite ubwenge namba. Ibintu bandika bababifuza ko twanga Kagame kandi nibura we afite byinshi yadukoreye, bo se bakoze iki? 😂😂😂😂 shau muhumure mureke guta umwanya kuko tubarusha ubwenge rero ntabwo mwatuyobya ngo mutwangishe umuyobozi dukunda. Ndabwira aba biyise: Bantu,.... erega shau twebwe tuzigutekereza cyaneee kuburyo amayeri yanyu yose turayazi. Uburundi burimo gufasha interahamwe na FDRL muri iyi minsi ariko 😂😂😂😂 amakuru turayazi yose. Kandi ni karibu. Naho kwangira imodoka kwinjira birabareba 😂😂😂

24
sagahutu 2020-04-01 08:05:16

😂😂😂
Shau nsigaye nsoma ubutumwa bw abantu banga u Rwanda n ubuyobozi bwarwo bikansetsa 😂😂😂 shau kuva nabaho nabonye abantu badafite ubwenge namba. Ibintu bandika bababifuza ko twanga Kagame kandi nibura we afite byinshi yadukoreye, bo se bakoze iki? 😂😂😂😂 shau muhumure mureke guta umwanya kuko tubarusha ubwenge rero ntabwo mwatuyobya ngo mutwangishe umuyobozi dukunda. Ndabwira aba biyise: Bantu,.... erega shau twebwe tuzigutekereza cyaneee kuburyo amayeri yanyu yose turayazi. Uburundi burimo gufasha interahamwe na FDRL muri iyi minsi ariko 😂😂😂😂 amakuru turayazi yose. Kandi ni karibu. Naho kwangira imodoka kwinjira birabareba 😂😂😂

25
Karabizi 2020-04-01 07:54:35

Uburundi nigihugu cyiyobowe ninjij.bagirira ishyari Urwanda ariko baribeshya tuzabasiga kure mwiterambere .imana iturinde corona virus .Mana warakoze kuduha umuyobozi ukunda Urwanda nabanyarwanda imana ikomeze imurinde.

26
be 2020-04-01 07:31:36

abarundi bari kwihimura ku nka 133 bari baguze i bugande mu banyankore turazikoma tuzibuza guca kubutaka bwacu.

27
Munezero 2020-04-01 07:30:35

Igihugu cyacu kimeze nk umwana ukubita undi ubundi akiriza. Ko twafunze imipaka na Uganda ko ntawavugije induru??

28
Bantu 2020-04-01 05:50:59

Cg ni u Rwanda rwakumiriye amakamyo agiye i Burundi ? Byose bizagaragara. Munatubwire icyo ayo makamyo yari yikoreye niba ari ibiribwa biraba byafatiriwe n’u Rwanda kubera inzara imeze nabi !

29
Amashuka 2020-04-01 05:46:49

Aba batype batwumvishije ko Intore itaganya yishakamo ibisubizo none ndabona bandusha kuganya.

30
Callixte 2020-04-01 05:46:40

Nibyo koko igitekerezo cyawe nikiza Chantal Uwimana ariko ibyagezweho twagakwiye kubiharanira nkabanyarwanda tukarinda HE kuvunika dutanga umusanzu wacu mubyo dushoboye

31
bibimu 2020-04-01 05:43:20

Hari umuntu ujya uvuga ngo abantu bagwingira mu bwonko , abategetsi b’uburundi nabo baragwingiye mu bwonko

32
NGENDAMBIZI Jonathan 2020-04-01 05:42:11

Abarundi nimwicungerere neza agahugu keza kanyu.

33
Chantal Uwimana 2020-04-01 05:13:33

Mandela ntacyo H.E atakoze ngo abane neza; ahubwo nibwira ko bashatse kumuvuna akabangira; bari baramenyereye kudukoresha ibyo bishakiye aranga!! Habarugira se ibya Padiri Nahimana byo bite!! Niba yari aje guhungabanya umutekano nanjye sinamukundira!!! Ariko ko utambariza USA aho SNOWDEN ari!!! UYU MUTEKANO DUFITE HARI ABARAYE/BAKIRARA BASASINZIRIYE ngo tuwugire; sindi umwe muri bo ariko ndabubaha; nanjye UWAZA KUWUHUNGABANYA SINATUMA YINJIRA!! Abandi se ko ntawe babuza we baba baramuburije iki? BYIBAZE NAWE!!! Ibi twirirwa twivugisha tubivuga kuko dufite amahoro, n’umutakano. Ariko ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera KOKO; abimenya iyo cyatakaye!!NAHO ABA BARUNDI BARAMBABAJE! NIBYO ABARUNDI BARACYARI JUNIOR MURI DIPLOMACY NABO BARABABAJE!!! icyangombwa u RWANDA Rwakose icyo rugomba gukora ngo ejo batazavuga ngo nirwo rwabujije ibiryo kujya i Burundi. Abafite impungenge musenge ubundi muzishire UMUYOBOZI IMANA YADUHAYE YAMUHAYE UBWENGE NK’UKO YABUHAYE SALOMO; AZABIBONERA UMUTI AFATANIJE N’IYAMUHAYE KUYOBORA URU RWANDA MU BIHE BIGOYE ARIKO IKABIBANAMO NAWE!!!NAHO UBUNDI ABAHORA Mumuvuga nabi gusaaa uwari kuba yarabaheye kuyobora iki gihugu nyuma ya genocide ngo ndebe uko mwari kubyitwaramo: NAKO U RWANDA RWARI BUSIBANGANE KU IKARITA Y’ISI!!! IBI NJYE HARI N’ABAZUNGU BAJYA BABIMBWIRA: BARI LETA IYOBOWE NA PRZIDA KAGAME INAKORA NEZA KURUSHA LETA ZIMWE Z’I BURAYI!! NIYO MPAMVU NTA MAHORO BADUHA!!! ARIKO TURAKINGIYE!!!

34
che 2020-04-01 04:47:57

Hari abo mbona babivanga iteka bashaka kugaragaza ko ari politique, ubwo se nkawe uzannyemo Padiri NNdahimana ubikuyehe? Jya mukunda igihugu cyanyu mwirinde amaragamutima mabi, U Rwannda ntako rutaba rwagize!!

35
Cacou 2020-04-01 04:44:19

Ariko se ko ndeba ibihugu byose biduteraniyeho bizagenda gute ? Reba uganda uko tubanye, urebe u burundi tuzasugarana ikihe gihugu ? Tanzania Gusa ? Ahaaaa harahagazwe da !!!

36
Mbabazi 2020-04-01 04:39:47

Nibabizane tubigure ahubwo twongere stocks zacu!! Ikibazo kirihe! Babiduhere make aho kubihomba! Bitwayiki se!! Yewe barihima ba mujinya weeeee

37
mucanzigo deogratias 2020-04-01 04:30:54

Ubundi se ko u Rwanda rwarekuye aya makamyo ikindi kibazo U Rwanda rufite ni ikihe? Ntakibazo mbona twagombye kuba dufite byongeye ko ibyo batugomba (taxes) baba baziduhaye for entrance and exit. N

38
mucanzigo deogratias 2020-04-01 04:30:54

Ubundi se ko u Rwanda rwarekuye aya makamyo ikindi kibazo U Rwanda rufite ni ikihe? Ntakibazo mbona twagombye kuba dufite byongeye ko ibyo batugomba (taxes) baba baziduhaye for entrance and exit. N

39
Inzobere 2020-04-01 04:01:07

Yebabaweeeeeeee !!! Noneho abarundi bapfiriye kimwe!! COVID, inzara , nta bitaro , nta bikoresho......Yewe Mana tabara igihugu cyagushyize imbere...

40
Habarugira 2020-04-01 03:53:02

Nkurikuje uko inkuru yanditse ndumva ari twe twabanje kwangira amakamyo y u Burundi kwinjira k umupaka wacu na Uganda. Kubuza abaturage b igihugu kwinjira nibisanzwe kuko natwe twangiye padiri Nahimana kwinjira mugihugu kandi ntacyo badutwaye. Ahubwo nuko twihutira kuvuga iby abandi tukibagirwa ibyo dukora.

41
Lambert 2020-04-01 03:48:08

Njye sumo mbibona bye ndunva twakwakira nayombi ibyo bicuruzwa bikagurishwa Hank hanyuma inzira zijya iburundi zigafungwa kuko barigutema ishami bicayeho . uburyo twitwara kubaturage babo bituma bunva batwoherereza about badashaka kugirango tubarere !! Igihugu cyacu kigomba kuba nka Israel tukihesha agaciro uganga nuburundi bigaragaza urwango badufitiye tukabigiraho beza kandi ntibibashimisha . hahafashwe ingamba zikomeye kuburyo bazajya badukenera bakadusaba umubano kuruta uko tubana nabo tubahakwaho ... I am sorry niba garurakaye .

42
ryabaganga 2020-04-01 03:10:01

Dore ingaruka zo gufunga imipaka nizi
uzibona aruko nawe bagufungiye
urwanda nirufungure umupaka warwo na Uganda na abarundi bafungure
ibyo abayobozi batumvikana babikemure nibibananira bazasimbuzwe abandi
bose nta wuvuyemo
ntabwo ibyo muvuga bireba EAC byashyirwa kumupaka wa bugesera nuwo kukanyaru hanyuma ngo kuwa gatuna hatangwe impamvu zituma udafungurwa
imipaka yose nifungurwee
murakoze

43
Mugisha 2020-04-01 03:09:15

Mureke tujye twihanganira uburundi ni abavandimwe bacu bakiri inyuma muri diplomacy byumwihariko ubuyobozi nabo bigatuma abaturage bahagwa. Kwangira umwene gihugu gutaha iwabo ntibyumvikana. Mugihe tubona urwanda rujya kubazana iyobari mumahanga ngo hatagira utereranywa azira ko atari umwene gihugu abaturanyi bacu bati mugume iyo muri mwarya mutarya birabareba , birababaje. Harya nugutinya ko bakwandura cironavirus? Ubuse ko babiri bagaragaye bamaze kwandura nabo barabirukanayo? Cg barabica."source taifa africa" Rwose nyakubahwa Peter nkurunziza tabara abaturage bawe batahe. Naho guhagarika ibicuruzwa birumvikana wirukanye abo byagatunze ntankanswe ibiribwa. Wake up our bros

44
Mandela 2020-04-01 02:54:13

Ngaho ré !!
Ntibizoroha erega Hi excellent niyihagurukire avugurure diplomacy naho ubundi Turi hagati nk’ururimi!!

45
Gatete 2020-04-01 01:55:01

Buriya u Burundi na Uganda bishaka ko ayo makamyo ajya apakururirwa mu Rwanda, imyaka twahinze ikabura isoko.

46
Gatete 2020-04-01 01:55:01

Buriya u Burundi na Uganda bishaka ko ayo makamyo ajya apakururirwa mu Rwanda, imyaka twahinze ikabura isoko.

47
Gatete 2020-04-01 01:55:01

Buriya u Burundi na Uganda bishaka ko ayo makamyo ajya apakururirwa mu Rwanda, imyaka twahinze ikabura isoko.

Kwamamaza