Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze gushyikiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika umushinga w’amasezerano y’amahoro.
Aya makuru yemejwe n’umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025.
Boulos yagize ati “Nakiriye neza inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro yaturutse muri RDC n’u Rwanda. Iyi ni intambwe ikomeye iganisha ku kubahiriza ibyemejwe mu itangazwa ry’amahame, kandi ntegereje umuhate bikomeje kugira uganisha ku mahoro.”
Tariki ya 25 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Therese Kayikwamba Wagner wa RDC bashyize umukono ku masezerano agena amahame aganisha akarere ku mahoro, ubwo bari muri Amerika.
Icyo gihe, Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yasabye impande zombi gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi kugira ngo impande zombi ziwusuzume.
Nk’uko impande zombi zabyemeranyijeho, inyandiko y’uyu mushinga yagombaga gushyikirizwa Amerika kugira ngo izifashe gukemura ikibazo cy’ingingo zitumvikanaho.
Tariki ya 27 Mata, Perezida Trump yatangaje ko u Rwanda na RDC ndetse n’ibihugu bituranye bigiye kubona amahoro, ashingiye ku masezerano impande zombi ziteganya gusinya.
Yagize ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC bazasinyira amasezerano y’amahoro imbere ya Trump, i Washington D.C muri Kamena 2025. Icyo gihe hazanasinywa ay’ubufatanye mu iterambere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!