IGIHE

U Rwanda na RDC byashyikirije Amerika umushinga w’amasezerano y’amahoro

0 5-05-2025 - saa 16:31, Jean de Dieu Tuyizere

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze gushyikiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika umushinga w’amasezerano y’amahoro.

Aya makuru yemejwe n’umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025.

Boulos yagize ati “Nakiriye neza inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro yaturutse muri RDC n’u Rwanda. Iyi ni intambwe ikomeye iganisha ku kubahiriza ibyemejwe mu itangazwa ry’amahame, kandi ntegereje umuhate bikomeje kugira uganisha ku mahoro.”

Tariki ya 25 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Therese Kayikwamba Wagner wa RDC bashyize umukono ku masezerano agena amahame aganisha akarere ku mahoro, ubwo bari muri Amerika.

Icyo gihe, Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yasabye impande zombi gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi kugira ngo impande zombi ziwusuzume.

Nk’uko impande zombi zabyemeranyijeho, inyandiko y’uyu mushinga yagombaga gushyikirizwa Amerika kugira ngo izifashe gukemura ikibazo cy’ingingo zitumvikanaho.

Tariki ya 27 Mata, Perezida Trump yatangaje ko u Rwanda na RDC ndetse n’ibihugu bituranye bigiye kubona amahoro, ashingiye ku masezerano impande zombi ziteganya gusinya.

Yagize ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC bazasinyira amasezerano y’amahoro imbere ya Trump, i Washington D.C muri Kamena 2025. Icyo gihe hazanasinywa ay’ubufatanye mu iterambere.

Massad Boulos (uhagaze) yagize uruhare rukomeye ku musaruro ibi biganiro bimaze gutanga kuko byatangiye nyuma y'uruzinduko yagiriye mu Rwanda na RDC
Perezida Donald Trump yateguje ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza