IGIHE

U Rwanda na Azerbaijan byatangije uburyo bwo kugirana inama mu bya politiki

0 17-01-2025 - saa 20:15, Ntabareshya Jean de Dieu

U Rwanda na Azerbaijan byatangije uburyo bwo kugirana inama mu bya politiki ndetse no kwagura umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Ni gahunda yatangirijwe mu biganiro byahuje Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Azerbaijan, Yalchin Rafiyev, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ribivuga.

Ryakomeje rigira riti “Muri iki gitondo, Umunyamabanga wa Leta Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Azerbaijan n’abo bari kumwe, mu gutangiza uburyo bwo kugirana inama. Muri iyo nama barebye ku nzego zo gushyiramo imbaraga mu mikoranire hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.”

Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n’ibikorwa by’ubutabazi.

Amb. Lt Gen (Rtd) Kayonga aherutse gutangariza ikinyamakuru cyo muri Azerbaijan ko ibihugu byombi bishobora gukorana ubucuruzi hagati yabyo kandi byatanga umusaruro ku baturage.

Ati “Ahubwo navuga ku byo Azerbaijan ishobora gukura mu Rwanda n’ibyo u Rwanda rwayikuramo. Icya mbere, u Rwanda rushobora kohereza muri Azerbaijan ni icyayi n’ikawa bizwiho kugira uburyohe ntagereranywa. Dufite n’ibindi bikomoka ku buhinzi nka avoka, imyembe ndetse n’indabo”

Yongeyeho ati “Mu bindi bice, dushobora kohereza muri Azerbaijan amabuye y’agaciro aboneka hake, mu gihe twe dushobora kwinjiza peteroli ivuyeyo ndetse n’ibikoreshwa nk’imiti.”

Ku wa 13 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan, baganira ku bufatanye bw’iki gihugu n’u Rwanda mu guteza imbere inzego z’ingenzi.

Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo buhamye bwo kongera imbaraga ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi ku gusohoza neza imirimo.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 2017. Azerbaijan ifite Ambasaderi uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia. Ambasaderi Kayonga we afite icyicaro i Ankara muri Turukiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Azerbaijan, Yalchin Rafiyev,
Umunyamabanga wa Leta, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungurije wa Azerbaijan
Abitabiriye itangizwa ry'uburyo bw'ibiganiro byo kugirana inama mu bya politiki hagati y'u Rwanda na Azerbaijan
U Rwanda na Azerbaijan byatangije uburyo bwo kugirana inama mu bya Politiki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza