IGIHE

Trump yatangiye urubanza rushobora kumukoraho

0 23-04-2024 - saa 09:20, Umwali Zhuri

Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu yagaragaye imbere y’urukiko aho agomba kwiregura ku birego bikomeye cyane, bishobora no kumuhindanyiriza isura kugera ku rwego inzozi zo kugaruka muri White House zishobora kurangirira mu byifuzo.

Mu Rukiko Rukuru rwa New York, Trump ntiyarebewe izuba n’abashinjacyaha bashyize hanze ibyaha 34 uyu mugabo ashinjwa, ibyaha bishobora kutamugeza muri gereza, ariko bikaba byamwimisha amahirwe yo gusubira muri White House.

Ibi byaha bikubiye mu gikorwa uyu mugabo yakoze ahagana mu 2016, aho ashinjwa kuba yarakoresheje uburiganya kugira ngo atsinde amatora yo muri uwo mwaka, amatora yatsinzemo Hillary Clinton bari bahanganye.

Trump ashinjwa ko yishyuye ibihumbi 130$ ku wahoze ari Umunyamategeko we, Michael Cohen. Uyu Cohen we asanzwe yaranahamwe n’ibindi byaha.

Ikibazo cyabaye ubwo Cohen yahindukiraga agafata ayo mafaranga, akajya na we kuyishyura Stormy Daniels, uyu akaba yarahoze abica bigacika muri filime z’urukozasoni.

Ahagana muri za 2006 nibwo Daniels yari agezweho cyane muri izo filime, ari nabwo ngo Trump yamurebye bikamwanga mu nda, akagira atya akamuhamagara bakagira uko bigenza.

Ikibazo rero cyavutse mu 2016 ubwo Trump yari ageze kure ibikorwa byo kwiyamamaza. Icyo gihe Daniels yavuze ko yigeze kuryamana n’umugabo w’umukire wahoze acuruza inzu nyuma akaza kuba umunyepolitiki.

Trump ngo yiketse amababa, niko gusaba Cohen kwishyura Daniels kugira ngo atazagira icyo avuga kuri uwo mubano, atinya ko bishobora kuzamwicira isura mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Cohen yakoresheje bya bihumbi 130$ yishyuwe na Trump, mu kwishyura Daniels kugira ngo azaceceke ntagire icyo avuga.

Ibi rero nibyo bigize umutima w’ibyaha ashinjwa, kuko ngo harimo amanyanga menshi yatumye Trump agira amahirwe yo gutsinda amatora, kandi wenda bitari gushoboka.

Ibyaha arengwa byakozwe mu bijyanye n’uburyo yishyuye Cohen ariko mu by’ukuri intego nyamukuru yari ukwishyura Daniels, hakaba kandi kuba yarabeshye amakuru ajyanye n’imitungo yakoresheje yishyura amafaranga, kandi umuntu ushaka kuba Perezida wa Amerika agomba kuvugisha ukuri ku makuru yose ajyanye n’imitungo ye.

Muri uru rubanza, Michael Cohen wahoze ari inshuti magara na Trump mbere y’uko baza gushwana, akaba ari nawe wakoreshejwe na Trump mu kwishyura Daniels, ashobora kuzatanga ubuhamya, bushobora kuzagira uruhare rukomeye cyane muri uru rubanza.

Donald Trump ahakana ibyo kuryamana na Daniels, mu gihe abanyamategeko be bavuga ko kuba yarishyuye amafaranga Cohen, ayo mafaranga akaza kugera kuri Daniels kugira ngo atazagira icyo avuga, ibyo ubwabyo bitagize icyaha icyo ari cyo cyose.

Mu gihe Trump yatsindwa uru rubanza, yagibwaho umugayo wo kuba umuntu wahamijwe ibyaha n’urukiko, ibishobora kugira ingaruka ku bamushyigikiye. Hari amahirwe menshi ko Trump azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, kabone nubwo yatsindwa uru rubanza, ariko icyizere agirirwa n’abazamutora, cyane cyane abadafite uruhande babogamiyeho, gishobora kugabanuka cyane.

Ku rundi ruhande, Trump ahanganye n’izindi manza eshatu nazo zikomeye, uretse ko uru rw’i New York ari rwo rukomeye muri zose.

Uru rubanza rushobora kumara ibyumweru bitandatu, icyakora nanone abanyamategeko ba Trump ngo barifuza ko rwazatinda cyane, kugira ngo ruzakoreshwe mu kugaragaza ko Trump ari umuntu urenganywa kubera ko hari abatifuza ko agaruka muri White House, bityo bakaba bari kumuhimbira ibinyoma.

Ibi ngo bishobora kuzamura amarangamutima y’abandi benshi bamushyigikiye muri uru rugendo rwo kugaruka muri White House.

Icyakora nanone Trump ahanganye n’ikiguzi kidasanzwe cy’abanyamategeko ari gukoresha yiregura muri izi manza zose, ibi nabyo bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku rugendo rwe rwo kwiyamamaza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza