IGIHE

Sosiyete zigenga zagaragaje ko amikoro y’abaturage akiri inzitizi yo kugeza amashanyarazi kuri bose

0 5-11-2019 - saa 15:11, Ferdinand Maniraguha

Sosiyete zigenga zikora mu bijyanye no gutanga umuriro w’amashanyarazi zasabye ubuvugizi kugira ngo abaturage babashe kugezwaho umuriro w’amashanyarazi uturuka ku ngufu zisubira kuko bavuga ko kubigeza ku baturage bigihenze.

Kuri ubu abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 53% barimo 14% bafite uturuka ku mirasire y’izuba. Intego ni uko mu 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi harimo 48% aturuka ku mirasire y’izuba.

Mu nama y’iminsi ibiri yiga ku ruhare rw’ingufu zisubira mu iterambere rya Afurika iteraniye i Kigali, abakora muri sosiyete zigenga zitanga umuriro w’amashanyarazi bagaragaje ko intego Leta y’u Rwanda yihaye zishoboka ariko zisaba imbaraga nyinshi n’ubushake bwa buri wese.

Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubutegetsi y’Ihuriro ry’amasosiyete akora iby’amashanyarazi mu Rwanda , Energy Private Developers, Dr Ivan Twagirashema yavuze ko inzitizi ihari ari ubushobozi buke bw’abaturage mu kwigondera ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Haje uburyo bwo gutanga umuriro utagombye kuva ku muyoboro mugari. Kuva aho ubwo buryo bubonekeye, kuba abanyarwanda babona umuriro bose birashoboka. Inzitizi ya mbere ni ishoramari rigomba kujyamo kugira ngo ibyo bintu bikorwe, indi nzitizi ya kabiri ni igihe umuriro utwara ngo uhagere cyane cyane mu badatuye mu mijyi kuko uhagera uhenze ugereranyije n’ubushobozi bw’abagomba kuwishyura.”

Yavuze ko igikenewe ari ukwizeza abashoramari ko nibazana ubwo buryo bwo gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku bwinshi, abaturage bazabona ubushobozi bwo kwishyura.

Twagirashema yavuze ko uburyo bwiza ari ugukaza ubukangurambaga ibigo by’imari n’amabanki bigashyiraho ibigega bigamije gufasha abaturage kubona mu buryo bworoshye ingufu z’amashanyarazi zidaturuka ku muyoboro mugari.

Ati “Hari byinshi birimo gukorwa na Leta mu gukangurira amabanki atandukanye kugira ngo bashyireho ibigega bizajya bishyira amafaranga mu bijyanye n’amashanyarazi no gukangurira abashoramari kuzana amafaranga muri icyo gice kijyanye n’ishoramari mu Rwanda, bashyiriweho inyoroshyo.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie,yavuze ko intego yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose mu 2024 nubwo itoroshye izagerwaho.

Yavuze ko Leta yatangiye gufasha abashoramari mu rwego rw’ingufu, ibakuriraho imisoro ku bikoresho binjiza mu gihugu bitanga ingufu zidaturuka ku muyoboro mugari.

Ati “Uyu munsi leta ifite ibyorohereza abo bantu bikorera kugira ngo baze mu rwego rw’ingufu nko kuvaniraho imisoro bimwe mu bikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga bikoreshwa cyane cyane mu by’ingufu zidafatiye ku muyoboro mugari kuko nibo bazatuma tugera kuri iyi ntego twihaye.”

Yijeje ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu guharanira ko intego yashyizweho igerwaho.

Sibomana Alexis amaze umwaka aguze umurasire w’izuba ufite ubushobozi bwo gucana amatara na televiziyo.

Uyu muturage wo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, avuga ko yakoranye n’imwe muri sosiyete zitanga ingufu zituruka ku mirasire bakemeranya kwishyura asaga 46 000 Frw ya mbere (avance) hanyuma buri kwezi akajya yishyura 11 300 Frw mu gihe cy’imyaka itatu.

Nubwo byamufashije kuva mu bwigunge, Sibomana avuga ko atari ibintu byoroheye buri muturage.

Yagize ati “Ni amafaranga menshi cyane birahenze. Ntabwo buri muntu yabishobora keretse bagabanyije amafaranga abantu bose bakabitunga. Umuntu atekereza ibihumbi 400 azishyura mu myaka itatu akumva ni menshi.”

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije na Koperative Umurenge Sacco n’ibigo byose bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, biherutse gutangiza ubufatanye bugamije gufasha abaturage, aho bazajya bagana Umurenge Sacco bagahabwa inguzanyo ku nyungu nto bakagura umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bagasigara bishyura buhoro buhoro.

Mu minsi ishize Banki y’Isi yagurije Leta y’u Rwanda Miliyoni 48.9 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri BRD yahisemo ko ayo mafaranga yagurizwa Imirenge Sacco ku nyungu ya 3% na yo ikayaguriza abaturage ku nyungu iri hagati ya 9 na 11% ku mwaka.

Iyi nama iri kubera i Kigali byitezwe ko yigirwamo ingamba zo kugeza amashanyarazi kuri benshi hakoreshejwe ingufu zisubira
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z'amashanyarazi, EUCL, Jean Claude Kalisa (iburyo) ni umwe mu bitabiriye inama yiga ku by'ingufu zisubira
Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira ishoramari rigamije guteza imbere urwego rw'ingufu mu Rwanda
Impuguke ziturutse hirya no hino muri Afurika zigiye kumara iminsi ibiri mu Rwanda ziga ku buryo ingufu zisubira zifasha mu iterambere
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie,yavuze ko intego yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose mu 2024 nubwo itoroshye izagerwaho.
Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubutegetsi y’Ihuriro ry’amasosiyete akora iby’amashanyarazi mu Rwanda , Energy Private Developers, Dr Ivan Twagirashema yavuze ko inzitizi ihari ari ubushobozi buke bw’abaturage mu kwigondera ingufu zituruka ku mirasire y’izuba

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza