Umuherwe wa Gatandatu ku Isi, Sergey Brin, wafatanyije na Larry Page mu gushinga urubuga rwa Google, agiye gutandukana n’uwari umugore we, Nicole Shanahan; bombi bari bafitanye umwana w’imyaka itatu.
Ubusabe bubatandukanya bwahamyaga ko bafite ibyo batumvikanaho bidashoboka ko bagiranaho imishyikirano, bityo ko bafashe icyemezo cyo gutandukana.
Brin w’imyaka 48 atandukanye n’umugore ku nshuro ya kabiri, kuko yari yaranabikoze mu 2015 ubwo yatandukanaga na Anne Wojcicki. Ntabwo ibijyanye n’uburyo aba bombi bazagabana umutungo biratangazwa, ariko bikekwa ko mbere y’uko babana, bari bagiranye amasezerano azubahirizwa mu gihe bazaba batandukanye.
Ku mutungo wa miliyari 94$, Brin ni umukire wa gatandatu ku Isi, akaba undi muherwe utandukanye n’umukunzi we mu myaka ibiri ishize, nyuma ya Bill Gates na Jeff Bezos batandukanye n’abagore babo.
Kuva mu 2019, Brin yavuye mu buyobozi bwa Google na Alphabet Inc. ikigo kigenzura Google. Icyakora uyu mugabo aracyari mu Nama y’Ubutegetsi y’icyo kigo ndetse aracyagenzura imigabane ye, ari naho akomora ubukungu bwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!