Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza bavugwaho gusiragiza abaturage, kurya ruswa n’indi myitwarire itari iy’umwuga kubicikaho kuko bituma abaturage batabizera ngo babitegeho ubutabera buboneye.
Ibyo yabitangaje kuri uyu wa 13 Kamena 2025 ubwo yagiranaga inama n’abakora mu rwego rw’ubucamanza bari mu ifasi y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana.
Mukantaganzwa yasabye aba bacamanza guhindura imikorere kuko hari bamwe muri bo bavugwaho kwica amategeko nkana, gutesha agaciro ibimenyetso bitangwa mu manza n’ibindi bidakwiye.
Yagize ati “Nagira ngo mbabwire ko ubucamanza abaturage batabwizeye kuko aho tujya turavugwaho ruswa no kwica amategeko nkana, bigatuma umuturage agira ukundi atubona kandi atari ko bikwiye kugenda.”
Yabibukije ko amategeko abemerera kwigenga ariko ko bitabagira ibyigenge imbere y’abaturage.
Ati “Ni ihame abize amategeko mwese mwize ko umucamanza yigenga ariko si icyigenge. Mu gihugu cyacu murabizi ko umuturage ari ku isonga. Ese n’iwanyu ni ko bimeze? Ubu nsuye Urukiko rwa Nyarubuye cyangwa urwa Kiramuruzi sinasanga umuturage ahagera Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo agataha iz’umugoroba ataburanishijwe? N’izindi nkiko ntavuze icyo kibazo mucyibaze. Abaturage tubakira dute? Tubaha serivisi dute?”
Mu ifasi y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana hari imanza 3840 zitaraburanishwa, zirimo imanza 3770 nshinjabyaha n’izindi 70 mbonezamubano. Izi manza ziganjemo izo gusambanya abana n’izijyanye n’ubutaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!