IGIHE

Perezida Kagame yasabye abavoka bo muri EAC kujya basaba za Leta kudatsikamira abaturage

2 8-11-2019 - saa 15:23, Habimana James

Perezida Paul Kagame yasabye abanyamategeko bunganira abandi mu nkiko (abavoka) bo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ko bari mu mwanya mwiza wo kubaza za guverinoma kujya zubahiriza uburenganzira bw’abaturage bagombye kuba bafite kandi bishimira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yafunguraga Inama y’Ihuriryo ry’Abavoka baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa EAC, ribaye ku nshuro ya 24.

Iri ni ihuriro rihuriyemo abavoka ibihumbi 19 baturuka mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.

Inyanganyamatsiko y’iyi nama ni ‘Uruhare rw’Abavoka mu iterambere ry’ubukungu bw’uyu muryango’.

Abari muri iyi nama kandi baraganira uko amategeko yo muri ibi bihugu yahuzwa kuko hari nk’aho usanga bimwe mu bihugu bigize uyu muryango, bigikoresha amategeko yo mu bihugu byabikolonije, bikaba imbogamizi ku bavoka bamwe bashaka kujya muri kimwe muri ibi bihugu.

Barareba kandi uko ikoranabuhanga muri uyu mwuga ryarushaho gutezwa imbere, no gushaka uko abagore bakora muri uyu mwuga baba benshi kuko ngo bakiri bake.

Perezida Kagame yabashimiye kuba barahisemo kuzana iyi nama mu Rwanda, ababwira ko ari igihugu cyakira buri wese.

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko bafite inshingano zo gukorera mu mucyo mu gushaka icyafasha abaturage batuye aka karere ndetse bakazamura ubukungu bw’ibihugu byabo, bakanareba imbogamizi zihari zituma amwe mu masezerano ibihugu biba byarasinye adashyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame aha niho yagarutse ku nshingano z’aba banyamategeko, avuga ko bakwiye kubaza za guverinoma zigize uyu muryango, kujya zubahiriza uburenganzira bw’abaturage babituye.

Yagize ati “Muri mu mwanya mwiza wo kuba abavugizi b’ibyiza byo gushyiraho uyu muryango, murahamagarirwa kandi kubaza za guverinoma zigize EAC kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bahuriyeho mu muryango wacu bagomba kwishimira.”

Perezida Kagame yagarutse kuri iyi ngingo, mu gihe hari bimwe mu bihugu biwugize bikomeje kubangamira urujya n’uruza rw’abaturage ba bimwe mu bihugu, harimo kubafunga abandi bakahasiga ubuzima.

Yashimangiye ko EAC ari umuryango ufite icyerekezo cyo guhuriza hamwe ubukungu, avuga ko bimwe koko byamaze kugerwaho birimo guhuza imipaka, isoko rimwe n’ibindi.

Yagize ati “Buri kintu cyose gikorwa ni uko kiba gikurikije amategeko, hadashyizweho amategeko agenga ibi byose nta na kimwe cyajya mu ngiro, ndabashimira uruhare rwanyu mu kwishyira hamwe kw’aka karere mu myaka 24 ishize, hari ibihe bikomeye byabayeho ariko mwakoreye hamwe, hazabaho ibindi bibazo ariko turabasaba gukomeza muri uyo mujyo mwatangiranye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo hatezwe imbere ubufatanye muri aka karere harimo ubucuruzi n’ibindi, abanyamategeko bakwiye gukorera muri ibi bihugu hakavanwaho imbogamizi zihari kandi hagasinywa amasezerano abigenga.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abavoka bagera ku bihumbi 19 bagize iri huriro, ku ruhare bakomeje kugira mu guteza imbere ukwihuza kw’ibihugu bigize EAC.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, yabwiye IGIHE ko icyo abavoka bo muri aka karere bafasha mu guteza imbere amategeko muri EAC, ni uko bashobora kwicara bakareba amategeko meza, bakaba basaba abashinzwe kuyashyiraho kuba bayatora.

Kavaruganda avuga ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bushobora gufasha abanyametegeko baho kuba bakwisanga mu bihugu byose, byaba ibyakoronejwe n’u Bufaransa cyangwa u Bwongereza.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abavoka 1235 bahuriye mu Ishyirahamwe ry’Abatanga ubufasha mu by’Amategeko.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagaragaje ko kugira ngo hatezwe imbere ubufatanye muri aka karere harimo ubucuruzi n’ibindi, abanyamategeko bakwiye gukorera muri ibi bihugu hakavanwaho imbogamizi zihari kandi hagasinywa amasezerano abigenga
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yasabye Abavoka muri aka karere guteza imbere ubukungu bw'ibihugu byabo no gukora kinyamwuga
Perezida Kagame aha yari kumwe na Perezida w'iri huriro ku isi, Horacio Bernades, Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston na Willy Rubeya.
Perezida Kagame yasabye aba bavoka kujya basaba ibihugu kubahiriza uburenganzira bw'abaturage
Perezida Kagame yitabiriye inama y'abavoka bo muri EAC, abasaba gutanga umusanzu mu gukomeza kwihuza kw'ibi bihugu
Perezida w'Ihuriro ry'Abavoka ku Isi, Horacio Bernardes Neto na we yitabiriye iyi nama

Ku yandi mafoto, kanda hano
Amafoto: Niyonzima Moise

Video: Kazungu Armand

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Xehaze 2019-11-08 15:32:21

Thats a promising idea!

2
Kivu 2019-11-08 08:40:06

Hhahahhahahhahahahaha

Kwamamaza