IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa Bayer Pharmaceuticals n’uwa Minapharm

0 10-01-2025 - saa 10:10, Jean de Dieu Tuyizere

Perezida Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Bayer Pharmaceuticals, Stefan Oelrich, na Dr Shaheer Bardisi uyobora Minapharm Pharmaceuticals, baganira ku ishoramari mu gukora imiti hagamijwe kuyigeza kuri benshi ku Mugabane wa Afurika.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 10 Mutarama 2025 byagize biti “Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Bayer Pharmaceuticals, Stefan Oelrich, n’Umuyobozi Mukuru wa Minapharm Pharmaceuticals, Dr. Shaheer Bardissi, baganira ku ishoramari ryisumbuye ku ikorwa ry’imiti kugira ngo hongerwe abo igeraho n’ubuziranenge bwayo muri Afurika.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo gutanga umusanzu ufatika mu gushakira Afurika ibisubizo birambye mu rwego rw’ubuvuzi birimo kuziba icyuho cy’imiti n’inkingo by’indwara zitandukanye.

Iki gitekerezo cyaturutse ahanini ku kibazo cy’ibura ry’inkingo z’icyorezo cya Covid-19 ibihugu byinshi bikennye byahuye na cyo, cyane cyane ku Mugabane wa Afurika.

Kugira ngo haboneke igisubizo, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuvuzi, bitanga umusaruro w’uruganda rukora imiti n’inkingo rwa BioNTech rwatashywe i Kigali mu Ukuboza 2023.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa BioNTech mu Rwanda, Aneto Okeke, yatangaje ati "Twiteguye gutangira gukorera inkingo muri Afurika. BioNTech yihaye intego yo guharanira ko habaho uburyo bwo kugerwaho n’inkingo ku kigero kingana muri Afurika. Iyi ni yo mpamvu y’ingenzi BioNTech yaje hano.”

Bayer yo mu Budage na Minapharm yo mu Misiri, nk’ibigo bikomeye bishaka ibisubizo mu gukumira no kuvura indwara, ni abandi bafatanyabikorwa u Rwanda rwakorana na bo mu gukomeza gushakira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange imiti, aho kugira ngo ijye ikorerwa hanze ya Afurika gusa.

Perezida Kagame n'umuyobozi wa Bayer Pharmaceuticals n'uwa Minapharm baganiriye ku ikorwa ry'imiti
Bayer Pharmaceuticals na Minapharm Pharmaceutical ni ibigo bitanga umusanzu ukomeye mu rwego rw'ubuvuzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza