IGIHE

Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bategerejwe mu nama yateguwe na Macron

0 7-04-2021 - saa 14:46, Akayezu Jean de Dieu

Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru b’ibihugu bya Afurika bategerejwe i Paris mu Bufaransa mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, kimaze umwaka urenga cyibasiye Isi.

Iyi nama iteganyijwe ku wa 18 Gicurasi 2021, yateguwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ahazaganirwa ku ngingo zigaruka ku kongera kuzahura ubukungu mu bihugu bya Afurika nyuma yo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée bitangaza ko mu bandi bakuru b’ihihugu bya Afurika bazitabira iyi nama harimo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi na Alassane Dramane Ouattara wa Cote d’Ivoire.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko muri iyi nama ariho biteganyijwe ko Guverinoma y’u Bufaransa izatanga inkunga y’ibikoresho byo gukomeza guhangana na Covid-19 mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Umugabane wa Afurika ni umwe mu itaribasiwe cyane na Coronavirus ugereranyije n’indi ariko ingaruka zacyo zagize ingaruka cyane ku mibereho n’ubukungu bw’abatuye uwo mugabane, dore ko ku bijyanye n’ubucuruzi ucungire ku bindi bihugu by’amahanga.

Ku mugabane wa Afurika, abantu basaga miliyoni 4.2 nibo bamaze kwandura Coronavirus barimo miliyoni 3.8 bakize n’ibihumbi 114 bapfuye.

Perezida Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bya Afurika batumiwe mu nama yateguwe na Macron ku buryo bwo guhangana n'ingaruka za Covid-19
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza