Abakozi mu rwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, bo mu Karere ka Ngoma bari kubakirwa inzu bazajya babamo muri buri murenge mu rwego rwo kubafasha kuba hamwe no kurushaho kunoza serivisi baha abaturage.
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, nibwo hatashywe icumbi ryubakiwe DASSO mu Murenge wa Rukira, rikaba ryaruzuye ritwaye miliyoni 20 Frw. Ni inzu ifite ibyumba byinshi ku buryo bizafasha buri mukozi wese kuba mu cyumba cye.
Ni inzu ziri kubakwa kuko abenshi wasangaga baba kure abandi bagataha mu yindi mirenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko kuri ubu hamaze kubakwa inzu zirindwi muri 14 bifuza mu mirenge 14 n’ubundi isanzwe ihari.
Ati “Turifuza kubaka inzu 14 ariko aka kanya tumaze kubaka zirindwi. Impamvu twahisemo kubakira DASSO ni ukugira ngo babe hamwe babashe guha serivisi nziza abaturage.”
“Twajyaga tubakenera nko mu masaha y’umugoroba ugasanga bamwe batashye kandi bataha kure, bigatuma umutekano udacungwa neza ariko ubu kuko bazajya baba hamwe turizera ko bizatanga umutekano.”
Meya Niyonagira yakomeje avuga ko buri cumbi ryubatswe bigizwemo uruhare n’imiganda y’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere.
Biteganyijwe ko inzu zose zitari zubakwa zizuzura mu ngengo y’imari ya 2024-2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!