Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 29 Nyakanga, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Regis Rugemanshuro wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize, RSSB, umwanya n’ubundi yari asanzwe ariho kuva mu 2020.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Louise Kanyonga nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingamba mu Rwego rw’Iterambere, RDB.
Mu bandi bahawe inshingano harimo Dr. Zerihun Abebe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal. Uyu mugabo yari asanzwe akuriye Ishami rishinzwe Uburezi, Amahugurwa n’Ubushakashatsi muri ibyo bitaro, umwanya yagiyeho muri Kamena uyu mwaka.
Ku rundi ruhande, Fidèle Abimana wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho w’Agateganyo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagizwe Umunyamahanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Mu bandi bahawe inshingano harimo Richard Niwenshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, akaba yari asanzwe akuriye Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri iyo Minisiteri.
Isabelle Umugwaneza yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Commonwealth muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na yo yahawe abayobozi bashya barimo Godfrey Kabera ukuriye Ishami ry’Igenamigambi n’Ubushakashatsi, naho Jean Bosco Ndayisenga agirwa Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe kugenzura imishinga.
Ariane Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje abandi bayobozi muri iyi Minisiteri ndetse inashyiraho abashinjacyaha 10 bo ku rwego rwisumbuye. Abandi bashinjacyaha 12 bo ku rwego rw’ibanze bahawe inshingano.
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora hemejwe abakomiseri babiri ari bo Judith Mbabazi na Nyiramadirida Fortunée.
Evalde Ndabikunze yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!