IGIHE

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC yashinjwe kunyereza miliyoni 115 z’Amadolari

0 23-04-2025 - saa 21:26, Jean de Dieu Tuyizere

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashinje Depite Augustin Matata Ponyo Mapon wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2016, kunyereza miliyoni 115 z’Amadolari ya Amerika.

Amafaranga Matata ashinjwa kunyereza ari muri miliyoni 285 z’Amadolari zari zaragenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu mujyi wa Bukangalonzo uhuza intara ya Kwango na Kwilu.

Mu Ugushyingo 2020, urwego rwa RDC rushinzwe ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’imari, IGF, rwagaragaje ko uyu mushinga wagombaga gutangira mu 2014 wanyerejwemo miliyoni 205 z’Amadolari ya Amerika.

Umuyobozi wa IGF, Jules Alingete, yasobanuye ko gupfuba k’uyu mushinga ari ibintu byateguwe hagamijwe kunyereza aya mafaranga, kandi ko abantu batandatu bayobowe na Matata babigizemo uruhare.

Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata wari Umusenateri ndetse yanatawe muri yombi, arekurwa nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rugaragaje ko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha.

Uru rukiko rwarivuguruje, rwemera ko rufite ububasha bwo kumuburanisha nyuma y’ubujurire, ariko byageze muri Mata 2024 urubanza rwimurirwa muri Nyakanga uwo mwaka, rwongera gusubikwa.

Nubwo abanyamategeko ba Matata bavuga ko uru rubanza ari urwa politiki, kuva tariki ya 14 Mata 2025 yasubiye mu rukiko, yumva ibirego Ubushinjacyaha bumurega.

Byageze aho Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, agaragaza ko bidakwiye ko Matata akomeza kwitaba urukiko mu gihe agifite ubudahangarwa nk’Umudepite. Ibyo uregwa yabishingiyeho, ntiyitabira urubanza rwe kuri uyu wa 23 Mata.

Perezida w’uru rukiko, Dieudonné Kamuleta, yafashe umwanzuro wo kuburanisha uru rubanza Matata adahari kuri uyu wa 23 Mata, akomeza kumva ibisobanuro by’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Matata wenyine, yagize uruhare mu kunyereza miliyoni 115 z’Amadolari mu mafaranga yari yaragenewe uyu mushinga, nk’umuntu wari ku isonga mu bari bashinzwe kuwukurikirana mu gihe yari Minisitiri w’Intebe.

Bwasabiye Matata gukatirwa igihano cyo gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 20 no kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka 10.

Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko umwanzuro kuri uru rubanza uzamenyekana tariki ya 14 Gicurasi 2025.

Urubanza rwa Matata Ponyo rwasubukuwe tariki ya 16 Mata
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza