Mu Murenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza, hahingwa indabo za ’Marigold’ zoherezwa mu mahanga. Bamwe bazitunganyamo imiti, abandi bakazikoresha bongera ibinyabutabire mu biryo by’inkoko bituma hirema umuhondo w’igi.
Marigold ni indabo zikomoka muri Mexique, zamamaye ku Isi yose. Zizwi cyane kandi mu Buhinde kuko ari bwo bukunze kuzitunganyamo imiti y’amaso n’izindi ndwara.
Zimaze imyaka itatu zihingwa mu Murenge wa Ndego, ahari icyanya cya hegitari 700 kizwi nka Bramin. Sosiyete ProDev Kayonza ni yo ikorera ubuhinzi muri iki cyanya.
Nibura kuri hegitari imwe, heraho toni 20 z’indabo za Marigold mu mezi ane. ProDev irazisarura, ikazumisha, ikazisya, hakavamo ifu, ikoherezwa mu Buhinde no mu bihugu by’i Burayi.
Mutunzi Alex ureberera ubu buhinzi, yavuze ko muri iki gihembwe indabo z’amaroza za Marigold zahinzwe kuri hegitari 51. Yavuze ko bafite uruganda ruzumisha neza, rukazisya, bakazohereza hanze y’Igihugu.
Ati “Ibivamo babikoresha mu miti ivura amaso, ibiryo by’amatungo byongera umuhondo w’igi n’ibindi byinshi. Hano tuhamaze imyaka itatu tuzihinga, isoko ryacu riba mu Buhinde n’Iburayi.’’
Mutunzi yavuze ko ProDev yatangiye kwigisha abaturage guhinga izi ndabo, abazejeje bakazibagurira. Yagaragaje ko ari ibintu byiza byabafasha kwiteza imbere kuko isoko rihoraho ryazo rihari.
Katurebe Charles umaze imyaka itatu akora muri ubu buhinzi, avuga ko amaze kwiteza imbere abikesha amafaranga ahembwa. Ati “Ubu niguriye ikibanza, naniyishyurira n’ibindi nkenerwa byose, mbikesha amafaranga mpemberwa hano.’’
Umuhoza Denyse utuye mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego, we yavuze ko amafaranga ahembwa amufasha mu kunganira umuryango we.
Ati “Ino aha ntabwo tubasha kweza neza kubera izuba rero amafaranga bampemba mbasha kwishyurira amashuri musaza wanjye, nkagira n’amatsinda mbamo nizigamiramo, ikindi mbasha guhaha mu rugo; byose mbikesha amafaranga mpembwa hano.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasobanuye ko indabo za Marigold zihingwa muri aka Karere gusa, asaba abaturage gukorana n’aba bashoramari, bakazihinga kuko byabafasha kwiteza imbere.
Mu cyanya cya ProDev hari abaturage 800 bahabwa akazi buri kwezi mu bikorwa by’ubuhinzi burimo Soya, ibigori, ibishyimbo, indabo, imboga n’imbuto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!