IGIHE

Kwizera Christelle yahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth

0 22-06-2022 - saa 15:25, IGIHE

Umunyarwandakazi Christelle Kwizera washinze Ikigo cya Water Access Rwanda gifasha abaturage kugerwaho n’amazi, yahawe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, nk’umwe mu rubyiruko rugira uruhare mu guteza imbere sosiyete abayemo.

Igihembo yahawe cyitwa ‘The Queen’s Points Light Award’, gihabwa abantu bagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete batuyemo. Iki gihembo yagishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022.

Ni ubwa gatatu iki gihembo gitangwa mu Rwanda kuko cyari cyarahawe abandi barimo Isabelle Kamaliza ufite Ikigo cya Solid Africa na Mary Balikungeri wa Rwanda Women Network.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, ari na we watanze iki gihembo, yasobanuye Water Access Rwanda nk’ikigo kigira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Ati “Ikigo yashinze kirimo kuzana impinduka nziza binyuze mu gutanga amazi amaze kugezwa ku miryango irenga ibihumbi 100 mu Rwanda, ni muri urwo rwego yahawe igihembo n’Umwamikazi.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yagarutse ku ngingo zikomeye zatumye uyu mukobwa atoranywa, nk’uko The New Times yabitangaje.

Yagize ati “Ikigo cye kibyara inyungu ariko kigakora uko gishoboye mu gutanga amazi meza kandi asukuye mu buryo buhendutse. Ikirenzeho ni uko ari umuntu ukunze kuvugana n’urundi rubyiruko rwifuza gutangiza ibigo by’ubucuruzi, akabaha inama n’amahugurwa.”

Ku ruhande rwa Kwizera, yavuze ko guhabwa igihembo gikomeye mu Nama ya CHOGM ari amahirwe yo kumurika ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, ibishobora no kumuhuza n’abandi bashoramari bifuza gukorana na we.

Ati “Nubwo baduhaye igihembo cya Point of Light, barimo no kutumurika. Bisobanuye ko abitabiriye [iyi Nama] bifuza gushora imari muri Afurika bashobora kutubona nk’amahirwe [y’ishoramari] bagakorera amafaranga kandi banakemura ibibazo by’abaturage.”

Kwizera yashinze Water Access Rwanda mu 2014 ubwo yari afite imyaka 20 gusa, aho yari afite intego yo kugeza amazi meza ku baturage batayabona, by’umwihariko abatuye mu byaro.

Si ubwa mbere Kwizera ahabwa igihembo kuko yanahawe icya Global Citizen Prize, igihembo mpuzamahanga ngarukamwaka gihabwa abantu batanze umusanzu ugaragara mu gufasha abakene ndetse no guhindura ubuzima bw’abandi bantu bari mu kaga.

Kwizera Christelle yahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth II
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza