IGIHE

Kwibuka30: Abanyarwanda batuye muri Norvège biyemeje umusanzu mu kubaka u Rwanda rushya

0 21-04-2024 - saa 14:18, Iradukunda Olivier

Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo batuye muri Norvège bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeza ko buri wese akwiye kumenya amateka yacyo ndetse akagira n’umusanzu atanga mu kurwubaka aho yaba ari hose.

Umuryango uharanira Inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambassade y’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’ Amajyaruguru ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Norvège nibo bitabiriye uyu muhango wabereye mu mujyi wa Oslo.

Ni igikorwa cyaranzwe no kwibukiranya amateka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye cyane cyane ayaruganishije kuri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Norvège, Andreas Motzfeldt Kravik yahagarariye igihugu cye muri uyu muhango ndetse anatanga ubutumwa bwo kwihanganisha Abanyarwanda ndetse anagaragaza ko ubufatanye buranga ibihugu byombi bugamije guharanira icyabuteza imbere cyose.

Perezida w’umuryango ‘Urukundo’ muri Norvège, Félix Muhigana, yibukije abari aho uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, bagatwikirwa, bakimwa uburenganzira mu gihugu cyabo, bakirukanwa mu gihugu, guhera muri 1959, 1961, 1963, 1973 kugeza ubwo mu 1994 bishwe amahanga yose arebera.

Umutesi Géraldine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasangije ubuhamya bwe abantu barenga 350 bari muri uyu muhango ahera ku kuba ari umushinga muremure kandi wateguwe.

Umutesi yanyuze mu nzira y’inzitane mu gihe cya Jenoside ndetse akanashimira Mukuru we [Ingabire Yvonne] wamwitangiye nyuma yo kwicwa atemaguwe n’interahamwe kubera ko yari yamuryamyeho mu buryo bwo kumuhisha.

Imbaraga zo kubaho Abarokotse Jenoside bakesha Inkotanyi zasubije Abanyarwanda igihugu n’agaciro n’ubutwari bwa Mukuru we bikwiye bimutera ingufu no kumva ko afite inshingano zo kongera kubaho, akita ku bandi ndetse ntakomeze ko guheranwa n’ agahinda.

Mbere yo gusoza ubuhamya bwe yavuze ko kubaka u Rwanda ari umukoro buri wese akwiriye kujya atekerezaho kandi akawushyira mu bikorwa aho yaba ari hose.

Ati “Kubaka u Rwanda ni inshingano za buri wese, haba ku bari mu gihugu cyangwa mu mahanga. Buri wese yasuzuma uruhare rwe cyangwa urwo yifuza kugira ngo twese hamwe twubake u Rwanda ruzima rutazima. Jenoside ishobora gukumirwa ndetse no kurwanywa. U Rwanda ni urugero rw’uko bishoboka kandi habaye ubushake.”

Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu bihugu by’ u Burayi bw’ Amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko nubwo ibihugu byinshi bigicumbikiye abakoze Jenocide yakorewe Abatutsi kandi bagahora bayipfobya bidakwiye guca intege abifuza kurwubaka kuko ruzi neza ko Isi ari nyamwigendaho.

Amb. Gashumba yanenze bikomeye ikigo cya cyigenga kiba muri Oslo cyahaye ijambo [Paul Rusesabagina] wigambye kurema umutwe witwaje intwaro kandi koko akabishyira mu bikorwa ukica inzirakarengane mu Rwanda muri 2018 na 2019.

Abanyarwanda n'inshuti zarwo batuye muri Norvège bakze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Norvège, Andreas Motzfeldt Kravik yahagarariye igihugu cye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rweretswe ko kubaka u Rwanda rwifuza bidakwiye kuba iby'abarutuyemo gusa
Perezida w'Umuryango 'Urukundo' muri Norvège yerekanye ko uburenganzira bw'Abatutsi bwatangiye guhonyorwa mbere Jenoside
Shema Hubert ahagarariye urubyiruko muri Norvège
Umutesi Géraldine yasangije buri wese ubuhamya bwe bugizwe n'inzira y'inzitane umuryango we wanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagera kuri 350 bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu bihugu by'u Burayi bw’Amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi badakwiye kuba inzitizi ku bifuza kubaka u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza