IGIHE

Indorerezi z’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda zanyuzwe n’imigendekere y’amatora

0 20-07-2024 - saa 12:18, Léonidas Muhire

Indorerezi z’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) zitangaza ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Raporo ya NFPO yamuritswe ku itariki 19 Nyakanga 2024, aho imitwe ya politiki 11 igize iri huriro yohereje indorerezi 99 mu turere 30 tw’Igihugu, ikagaragaza ko imitegurirwe n’imigendekere y’amatora yose yari nta makemwa.

Ubwo hamurikwaga iyi raporo, Umuvugizi wa NFPO, Mukama Abbas yashimangiye ko ingingo zose zarebwagaho zagenze neza.

Yagize ati "Mu byo indorerezi z’Ihuriro zashimye harimo uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamenyesheje Abanyarwanda ibirebana n’amatora. Ahabereye amatora hari ibirango bihagaragaza, ibiro by’itora, ibyumba by’itora n’ubwihugiko byari bitatse neza kandi bifite isuku ku buryo bushimishije."

Yakomeje ati “Ibikoresho by’itora byagereye ku gihe ahabereye amatora kandi abayobora abatora babakiraga neza. Amatora yakozwe ku gihe kandi arangirira igihe. Yakozwe mu mucyo, mu bwisanzure, mu ituze no mu mutekano usesuye."

Mu bindi biri muri iyi raporo Mukama yavuze harimo ubwitabire bushimshije bw’amatora, korohereza abafite intege nke ndetse n’uburyo ibarura ry’amajwi ryitabiriwe n’abaturage.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Mukama yavuze ko kwiyimura kuri lisiti y’itora bitagenze neza bigatuma umugereka utoreraho abantu benshi. Basabye ko ubutaha icyo gikorwa cyajya gikorwa kare, igihe cy’amatora kikagera buri wese yaramaze kwiyimura azi neza aho azatorera.

Bashimye kandi Abanyarwanda bose babigizemo uruhare ndetse ibyo ko bishimangira intambwe ya demokarasi Igihugu kimaze gutera.

Iyi raporo ya NFPO ije ikurikira izindi nzego zinyuranye zo ku Rwego rw’Akarere k’Ibiyaga Bigari na zo muri rusange zashimye uko amatora yo mu Rwanda yagenze.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza